Icyamamare mu gusetsa yazengurutse imihanda yambaye akenda k’imbere gusa


Umufana wa Manchester United yazengurutse imihanda igize umujyi wa Eldoret muri Kenya yambaye hafi ubusa, nyuma yo kurahira ko ikipe ye nitsindwa na Liverpool muri Premier League azazenguruka yambaye ubusa.

Nyuma yo kunyagirwa ibitego 7-0,uyu mugabo usanzwe ari umunyarwenya ku izina rya ‘Gogo Small’ yahiguye umuhigo yahize yambara pamperise yonyine, azenguruka umujyi wose.

Nubwo benshi bari bazi ko yabivuze yikinira, uyu mugabo yahise akuramo imyenda yose yambara pampers arangije afata ifirimbi agenda arivuza muri uyu mujyi wa gatanu mu bunini muri Kenya,uherereye mu birometero 400 uvuye I Nairobi.

Uyu munyarwenya yari yabwiye abafana be ku mbuga nkoranyambaga ko araca mu mujyi yambaye ubusa hejuru no hasi akambara pampers, Liverpool niramuka itsinze Man United birangira itayitsinze gusa ahubwo iyinyagiye.

Amaze gukora ibi yanditse ku mbuga ze ati ’mwatekerezaga ko ntabikora nari nasezeranyije abafana banjye ko nidutsindwa nambara ubusa.”

Benshi mu bafana be bamwandikiye bamushima kurinda ijambo rye ndetse abandi biyemeza kurushaho gukurikira ibihangano bye.

facebook sharing button
INKURU YANDITSWE NA IHIRWE Chris

IZINDI NKURU

Leave a Comment