Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mpunzi ukomeje gushinjwa uburyarya


Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mpunzi (UNHCR) ni umwe mu baterankunga ba gahunda yatangijwe mu 2019 yo kohereza mu Rwanda abimukira baheze muri Libya bashaka kujya i Burayi, bakisanga mu maboko y’abagizi ba nabi ariko Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza yawushinjije uburyarya bushingiye ku kuba unenga ubufatanye u Rwanda rwagiranye n’u Bwongereza bwo kurwoherezamo abimukira nyamara wo hari andi masezerano rufitanye narwo.

Kuva gahunda yatangira, abasaga 1500 bamaze kunyuzwa i Gashora, mu gihe abagera ku gihumbi babonye ibihugu bibaha ubuhungiro. Nubwo bimeze gutyo, mu barwanya iyoherezwa mu Rwanda ry’abimukira bavuye mu Bwongereza harimo na HCR. Uyu muryango uri mu batanze ikirego ugaragaza ko u Rwanda atari ahantu heza ho kohereza abimukira.

Abanyamategeko b’uyu muryango, mu iburanisha ryabaye mu kwezi gushize, ubwo urukiko rw’ubujurire rwumvaga impamvu z’abadashaka ko u Bwongereza bwoherereza u Rwanda abimukira, bavuze ko ruzwiho guhonyora uburenganzira bwa muntu. Bavuze ko mu gihe u Bwongereza bwaba bwohereje abo bimukira mu Rwanda, butazaba bugifite ububasha bwo kubarindira umutekano.

Ministeri y’Umutekano yavuze ko bitumvikana uburyo HCR itabona ikibazo mu bufatanye bwayo n’u Rwanda nyamara igahindukira ikamagana ibyo u Bwongereza bushaka gukorana n’u Rwanda kandi biri mu mujyo umwe.

Yavuze ko icyo leta ye ishaka ari ukwita ku bimukira, guhangana n’abatiza umurindi ibyo bikorwa by’abimukira babikuramo amafaranga no kurinda umutekano w’u Bwongereza.

Mu nkuru yanditswe na The Times, umwe mu bakozi bo muri Minisiteri y’Umutekano, yagize ati “Bisa nk’aho harimo uburyarya kuba HCR yakwibasira iyi gahunda dufitanye n’u Rwanda, ikavuga ko ntacyo izatanga kandi ifite indi imeze nkayo muri icyo gihugu.”

Mu 2022 nibwo u Rwanda n’u Bwongereza byasinye amasezerano, azatuma u Rwanda rwakira abimukira bageze mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko.

Mu gihe bageze mu Rwanda, bazajya bahabwa ibyangombwa by’ibanze, abashaka kuhaba bafashwe gutangira ubuzima, abashaka ibindi bihugu bibakira babihashakire ndetse n’abashaka gusubizwa iwabo bafashwe.

U Bwongereza buvuga ko bizaca intege abakomeje kwishyira mu kaga bakinjira muri icyo gihugu nta burenganzira bwo kucyinjiramo bafite, bigafasha Leta kandi kugabanya ikiguzi itanga ngo ibiteho mu gihe haba hatarafatwa umwanzuro ku kubaha ubuhungiro cyangwa kubasubiza aho baje baturuka.

U Bwongereza bwiyemeje gufasha u Rwanda kwita kuri abo bimukira mu gihe dosiye zabo zikigwa ndetse no gutanga umusanzu kugira ngo batangire ubuzima bushya.

Byari biteganyijwe ko abimukira ba mbere bagera mu Rwanda muri Nyakanga 2022 ariko byaje guhagarikwa n’urukiko ku munota wa nyuma kuko imiryango irengera abimukira mu Bwongereza yatanze ikirego ivuga ko bitubahirije amategeko. Haracyategerejwe umwanzuro w’urukiko ku bujurire bw’iyo miryango n’abimukira.

Abafatanyabikorwa batandukanye bishyize hamwe na Guverinoma y’u Rwanda, hubakwa inkambi i Gashora mu karere ka Bugesera aho abo bimukira bashyirwa bakitabwaho, ibihugu bishaka kubaha ubuhungiro akaba ariho bibasanga.

 

 

 

 

 

SOURCE: The New Times


IZINDI NKURU

Leave a Comment