Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Ukwakira 2023, ni bwo mu Mujyi wa Riyadh muri Arabie Saoudite habereye umurwano wari utegerejwe na benshi bari biteguye ko utaza kumara umwanya munini. Ni umurwano wari umaze igihe utegurwa kuko Umwongereza Tyason Fury, usa n’aho ari mu bihe byo gusoza gukina iteramakofe yakunze gushyamirana n’Umunya-Cameroun uba mu Bufaransa, Francis Ngannou, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Abawitabiriye banyuzwe n’uko Francis Ngannou yitwaye kuko yagerageje guhangana na Tyson ndetse hari n’abatari gutinya kuvuga ko yagombaga kuba ariwe watsinze umukino.
Tyson Fury utari wagize icyo atangaza kuri uyu mukinnyi wagaragaje guhangana na we bikomeye, yageze aho aravuga ndetse agaragaza ko yatunguwe cyane n’uko umukino wagenze.
Yagize ati “Byari birenze urugero kuko yari mwiza kurenza uko nabitekerezaga. Francis ni indwanyi y’ikuzimu, arakomeye, ni umuhanga mu gutera amakofe menshi ku buryo ari umukinnyi benshi tutumvaga ko yaba we. Ubundi umukinnyi turwana ni we unsatira ariko we yantegerezaga akaba ari njye ujya kumurwanya.”
“Mu myaka 10 ishize ni wo murwano ngize. Nagize ibyago anshyira hasi ariko nabonye imbaraga zinyegura nsubira mu mukino. Icy’ingenzi ariko ni uko nabonye intsinzi kandi ni uko bimeze.”
Nubwo yatangaje ibyo ariko Francis Ngannou yari yavuze ko nta rwitwazo afite ndetse yemera uburyo yatsinzwemo umukino, gusa amakosa avuga ko ari aye utariteguye bihagije.
Ati “Nagize imyitozo mu mezi atatu n’igice aheruka kandi nari mfite imvune ubwo nazaga muri uyu mukino. Ibyo ariko ntabwo ari urwitwazo. Ndagerageza uko nongera imirwanire yanjye, ubutaha nzaze nkomeye kurusha ubu, ndabizi hari igihe nzayobora.”
Tyson Fury yashyize hasi Francis Ngannou inshuro ebyiri mu gihe uyu mukinnyi wari urwanye umurwano wa mbere ukomeye mu mateka ye yamushyize hasi inshuro imwe.
Mu basifuzi batatu bandika amanota bari ku mukino, umwe yemeje ko Ngannou yatsinze ku manota 95-94 abandi babiri bemeza ko uwatsinze ari Fury wagize 96-93 na 95-94.
Tyson Fury agomba guhita atangira gutegura undi murwano agomba guhuriramo n’Umunya-Ukraine, Oleksandr Usyk, tariki ya 23 Ukuboza 2023, uzatsinda agahita aba indwanyi ya mbere ku Isi nyuma ya Lennox Lewis.
INKURU YANDITSWE NA IHIRWE Chris