Umurambo wa Baziga Louis uragezwa mu Rwanda


Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Nikobisanzwe Claude, yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 30 Kanama 2019 aribwo umurambo wa Baziga Louis wari umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda wavanwe muri iki gihugu kugira ngo ushyingurwe mu Rwanda, bikaba biteganyijwe ko ugezwa mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2019.

Baziga Louis yishwe arashwe tariki 26 Kanama 2019, ahagana saa tanu z’igitondo ubwo yari mu muhanda w’igitaka werekeza kuri kaburimbo mu gace ka Bike mu Mujyi wa Maputo.

Uwatanze amakuru yavuze ko Baziga yari mu modoka ye yitwaye hanyuma yitambikwa n’izindi ebyiri zirimo abantu batatu bafite imbunda nini n’intoya, bamumishaho amasasu yitaba Imana.

Kugeza ubu abantu batandatu ni bo bashyizwe mu majwi nk’abakekwaho uruhare mu rupfu rw’uyu mugabo n’ubundi wari waragezwe amajanja inshuro nyinshi ariko akarusimbuka.

Umwe mu bashyirwa mu majwi ni Eric-Thierry Gahomera urebera inyungu z’u Burundi muri Mozambique ukekwaho kuba mu bacuze umugambi wo kwica Baziga afatanyije n’abandi barimo Revocat Karemangingo wahoze ari umusirikare mu ngabo za Habyarimana usigaye akorera ubucuruzi mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo.

Urutonde rw’abakekwaho kwica Baziga harimo Ndagijimana Benjamin uzwi nka Ndagije ukora ubucuruzi, bivugwa ko abarizwa mu mutwe w’iterabwoba wa RNC.

Kugeza ubu Polisi y’iki gihugu yatangaje ko yatangiye iperereza ku rupfu rwa Nyakwigendera Baziga Louis.

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment