Umukobwa wahize abandi mu bunini muri Kenya


Irushanwa ryitabiriwe n’abakobwa bafite ibiro birenga 100, ufite ibiro byinshi muri bo afite ibiro 145, akaba ari Tracy Nduati w’imyaka 30 y’amavuko, wahigitse abakobwa 22 yambikwa ikamba ry’umukobwa munini mu gihugu cya Kenya.

Muri bagenzi be 22 Tracy yabahize mu bunini yambikwa ikamba

Mu kiganiro yagiranye na BBC, Tracy yavuze ko ikamba yambitswe ryatumye yongera kwigirira icyizere kuko sosiyete abarizwamo imuryanira inzara

Yagize ati “Nta na rimwe nigeze ntekereza ko ubunini bwanjye bushobora kumpesha ikamba, kuko nagiye nnyegwa ndetse nkasekwa mu ruhame kubera ukuntu ngaragara”.

Yashimangiye ko iri kamba ryamuteye kwigirira icyizere cyane, ndetse ko atekereza ko ari n’ubutumwa ku bakobwa banini ko na bo ari beza.

Uyu mukobwa kandi anavuga ko rimwe na rimwe uwari umukunzi we yagiye amunnyega kubera ubunini bwe. Ngo uyu musore bakundanaga yajyaga amubwira ko ntaho bashobora kujyana bombi, akarenzaho ko abantu banini nkawe bakwiye kuguma mu rugo atari abo gusohokana.

Iki kinyamakuru kivuga ko, abateguye iri rushanwa bafite intego yo kumvisha rubanda igisobanuro cy’ubwiza. Aba bakobwa banini bakwifashishwa nk’intumwa bumvikanisha ko kuba munini atari ikibazo.

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment