Umujyi wa Kigali watangije gahunda yo kurobanura imyanda, igisubizo ku bidukikije


Muri gahunda y’Umujyi wa Kigali yo kubyaza umusaruro imyanda itandukanye, kugira ngo bikaba bisaba ko imyanda itandukanywa ku buryo ibora ishyirwa ahayo n’itabora bikaba uko, ni muri urwo rwego watangije gahunda yo kurobanura imyanda ibora n’itabora hirya no hino mu Mujyi mu rwego rwo kurushaho kwimakaza isuku, korohereza abatwara imyanda ndetse n’abayibyaza umusaruro.

Umuyobozi Wungirije Ushinzwe ushinzwe imiturire mu Mujyi wa Kigali, Médard Mpabwanamaguru, yatangaje ko kurobanura imyanda bizafasha Umujyi wa Kigali mu kuyibyaza umusaruro cyane ko 70% by’imyanda yo muri Kigali ibora.

Ati “Iyo myanda irobanuwe neza yabyazwa ifumbire igakoreshwa mu buhinzi ndetse ikaba yanakoreshwa kugira ngo dukomeze tugire umujyi utoshye mu buryo bwo gufumbira ubusitani, indi myanda 30% itabora nayo ishobora kubyazwamo ibindi bikoresho ariko bikaba byasaba imbaraga nyinshi mu kuyitunganya”.

Yakomeje atangaza ko Umujyi wa Kigali ugiye gutangira gukoresha imifuka ituruka mu Rwanda kandi itandukanye n’iyari isanzwe ikoreshwa mu gukusanya imyanda ari nayo igiye kugeragerezwa mu mirenge itanu muri 35 igize Umujyi wa Kigali.

Mpabwanamaguru yasabye abayobozi b’inzego zibanze gushyiramo imbaraga mu igenzurwa ryayo mabwiriza kugira ngo birusheho gukorwa ndetse na sosiyete zisanzwe zitwara imyanda zisabwa kongera imbaraga mu itwarwa ryayo kandi mu buryo irobanuwemo.

Mu mirenge itanu yatoranyijwe buri muryango uzahabwa imifuka ibiri ifite amabara atandukanye, umwe ushyirwemo imyanda ibora undi ushyirwemo itabora kugira ngo bikorwe mu nyungu za buri wese.

Imirenge ya Kimironko, Kacyiru, Muhima, Nyakabanda na Niboye niyo izaherwaho mu igeragezwa ry’uyu mushinga, nyuma y’ukwezi iyi gahunda ikomereze mu mirenge yose igize umujyi wa Kigali.

 

 

Ange KAYITESI


IZINDI NKURU

Leave a Comment