Umuhungu wa Christiano Ronaldo akomeje kwerekana ko ubuhanga bwa se nawe abwibitseho


Umuhungu w’imfura ya Cristiano Ronaldo witwa Cristiano Junior yaraye atsinze ibitego bibiri bidasanzwe mu mikino ya Juventus y’abatarengeje imyaka 9, byatumye isi yose icika ururondogoro. Muri uyu mukino umwana wa Cristiano yagaragaje ko kugera ikirenge mu cya se atari ibyo ashakisha, kuko yatsinze ibitego 2 birimo icyo yacenze ba myugariro bose b’ikipe bakinaga atera mu izamu ndetse n’icyo yateye ishoti rikomeye umunyezamu ntabashe kurikuramo.

Umwana wa Cristiano Ronaldo akomeje kwerekana ko azaba igihangage nka se muri Ruhago

Cristiano Ronaldo yashyize ku mbuga nkoranyambaga amashusho y’ibi bitego byatumye benshi bacika ururondogoro, bamubwira ko ake kashobotse uyu muhungu we agiye kumukura ku ntebe. Abafana ba Ronaldo bashimangiye ko uyu mwana bamubonamo akazoza ko kuzasimbura se bidasubirwaho ndetse ubuhanga afite ku myaka 8 budasanzwe.

Uyu mwana wa Cristiano Ronaldo, ukina yambaye nimero 7 nk’iya se, akomeje kuyihesha agaciro nk’uko se amaze imyaka abigenza, akomeje gutsinda ibitego byinshi mu bana batarengeje imyaka 9.

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment