Umubano udasanzwe hagati ya Zari na Tanasha wavugishije benshi


Guhura kwa Zari Hassan na Tanasha Donna ni kimwe mu bintu bikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda, dore ko ari ubwa mbere bari bahuriye mu ruhame bakaganira ubona bahuje urugwiro nk’abasanzwe baziranye.

Zari Hassan na Tanasha Donna wahoze ari mukeba we baserukanye mu birori by’abambaye imyenda y’umweru bafatanye agatoki ku kandi, ndetse bicarana mu mwanya umwe muri ibi birori byabereye mu mujyi wa Kampala.

Aba bagore bombi babyaranye na Diamond Platnumz bashyize hasi iby’ubukeba baserukana mu birori Zari asanzwe ategura muri Uganda.

Zari Hassan, avuga ko Tanasha Donna amubona nk’umwe mu bagize umuryango we, bityo ko nta kibazo na kimwe kiri mu kumutumira.

Ni ibirori na none Zari yari yatumiyemo Fantana wo muri Ghana nawe uherutse kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga mu mashusho yafashwe asomona na Diamond Platnmuz.

Ibi birori by’abambaye imyenda y’umweru ‘Zari the Boss Lady All White Party’ ni bimwe n’ibyateguwe i Kigali tariki 29 Ukuboza 2023, kuri The Wave Lounge. Bizaba birimo Zari Hassan, Muyango Claude , Tidjara Kabendera n’abandi.

Nyuma yo kubyarana abana babiri, Zari yatandukanye na Diamond mu 2018, iki gihe akaba yaramushinjaga kumuca inyuma cyane ko yari amaze kumenya amakuru y’uko uyu muhanzi yabyaranye na Hamisa Mobetto.

Nyuma y’uko Zari atandukanye na Diamond, uyu muhanzi yahise atangira ubuzima bw’urukundo rushya na Tanasha Donna, batangiye gukundana mu 2018 baza no kubyarana mbere y’uko na we batandukana mu 2020.

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment