Uko ibibazo byo mu mutwe byifashe mu Rwanda


Ubushakashatsi bwashyizwe hanze n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima ‘Rwanda Biomedical Center’ (RBC), bugatangazwa kuya 5 Ukwakira 2021, bugaragaza ko abanyarwanda barenga miliyoni 2, bari hejuru gato ya 1/5 (20.5%) bafite ibibazo byo mu mutwe.

Uburwayi bwiganje bamwe bagendana, ni ubw’Agahinda gakabije buza ku isonga ku ijanisha rya 11.9%, ku mwanya wa 2 kagakurikirwa n’Umuhangayiko ku gipimo cya 8.6%. Ku mwanya wa gatatu hakaza ikibazo cy’Ihungabana riterwa n’ibihe bikomeye aba umuntu yaranyuzemo ku ijanisha rya 3.6%. Ku mwanya wa kane haza ikibazo cyo Kunanirwa kwifata ku ngeso runaka n’ijanisha rya 3.6%. Kuri gatanu haza Igicuri cyihariye, ibifata ijanisha rya 2.9%.

Ubu bushakashatsi bwa RBC, bwerekana ko abibasiwe n’izi ndwara zo mu mutwe cyane ari abagore aho bo biri ku ijanisha rya 53.3% mu gihe abagabo bari ku ijanisha rya 48.8%.

Intara y’Amajyepfo niyo iza ku isonga mu kugira abafite ibi bibazo benshi, igakurikirwa n’umujyi wa Kigali. Ni mu gihe akarere kaza ku mwanya wa mbere mu kugira abafite ibi bibazo benshi ari Gasabo yo mu mujyi wa Kigali, igakurikirwa na Huye yo mu Majyepfo.

Dr. Yvonne Kayiteshonga uyobora ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri ‘Rwanda Biomedical Center’ (RBC) avuga ko muri ubu bushakashatsi, iki kibazo kiganza ku gipimo cyo hejuru cyane, iyo bigeze ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko ho imibare yikuba inshuro zigeze kuri 4.Aho biri ku ijanisha rya 52%.Iyi mibare yerekana ko muri iki cyiciro nibuze umuntu umwe kuri babiri aba agendana n’uburwayi bwo mu mutwe runaka, ashobora kuba azi cyangwa atabizi.

Dr. Kayiteshonga yavuze ko kandi iki kibazo kiri no mu bana bari hagati y’imyaka 14-18 [mu cyiciro cy’ubugimbi n’abangavu],aho nibuze umwana 1 mu 10 aba afite icyi kibazo kubera impamvu zinyuranye. Dr. Kayiteshonga ahera aha yibutsa ko ubuzima bwo mu mutwe ariyo nkingi y’imibereho ya muntu bityo hakenewe ubufatanye mu kubungabunga ubu buzima.

Agira ati “Nta buzima bwiza bwo mu mutwe bwaboneka mu Gihugu hatabayeho ubufatanye bw’inzego n’abantu.”

Dr. Iyamuremye Jean Damascène ushinzwe ishami rishinzwe ubuvuzi bw’Indwara zo mu mutwe muri RBC avuga ko indwara zo mu mutwe ziri mu Rwanda ari 13 kandi ziboneka mu Turere twose, aho kandi zishobora kwibasira abantu b’ingeri zose ariko by’umwihariko hakaba ibyiciro byibasirwa kurusha ibandi biturutse ku mpamvu zinyuranye.

Usibyeibibazo biba bisanzwe mu muryango, muri ubu bushakashatsi, icyorezo cya COVID-19 gitungwa agatoki mu kongera ibibazo byo mu mutwe mu banyarwanda ndetse n’abatuye isi muri rusanjye.

Ubushakashatsi bwakozwe muri 2018 n’ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe-Rwanda Health Division muri RBC, bwerekanaga ko abanyarwanda 12% bari bafite agahinda gakabije ku rwego rwo hejuru (Major Depression Episode), Ni mu gihe abagera ku 8 % bari bafite ubwoba bukabije (Panic Desorder), Naho abari ku ijanisha rya 4% bakaba bari bafite ihungabana (Post Traumatic Stress Disorder).

Muri 2017 ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO), ryavuze ko Agahinda gakabije kaza ku mwanya wa kabiri mu bihitana urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 29 ndetse ikaba impamvu ya mbere idindiza iterambere ry’abantu.

Ku itariki 10 Ukwakira 2021 mu Rwanda ndetse no ku isi yose hazizihizwa umunsi mpuzamahanga wo kwita ku buzima bwo mu mutwe. Mu Rwanda, bazibanda ku nsanganyamatsiko igira ati “Nyuma y’uko wagize uburwayi bwo mu mutwe, hari icyizere ko ubuzima bukomeza. Reka twivuze.”

‘Graphic’ igaragaza uko uturere tw’igihugu duhagaze mu kugira umubare w’abafite ibibazo byo mu mutwe

‘Graphic’ igaragaza ishusho y’indwara zo mu mutwe 13 ziganje mu Rwanda

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment