Ubutumwa bwa Perezida Kagame ku miryango yaburiye ababo mu mpanuka yabereye Tanzania


Abinyujije kuri Twitter Perezida Kagame yihanganishije imiryango yaburiye abayo basaga 100  mu mpanuka y’ubwato buzwi ku izina rya MV Nyerere bwarohamye ejo hashize tariki 20 Nzeli 2018, ubwo bwavaga ku kirwa cya Ukora bugana ku kirwa cya Bugorora i Mwanza. Yagize ati “Nihanganishije imiryango n’inshuti bagize ibyago mu mpanuka y’ubwato muri Victoria. Twifatanyije namwe. Turashimira byimazeyo abagerageje kurokora abagihumeka”.

Bari mu butabazi nyuma y’impanuka y’ubwato

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ukerewe, John Mongella yatangaje ko impanuka ishobora kuba yatewe n’abantu benshi ndetse n’imizigo ubwato bwari butwaye, n’kuko The Citizen yabitangaje ngo bwari butwaye abari hagati ya 400 na 500, akaba yemeje ko ubusanzwe ubwo bwato bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 100 na toni 25 z’imizigo.

Ikigo gishinzwe igenzura ry’ubwato muri Tanzania cyatangaje ko nta kibazo cya tekiniki ubwo bwato bwari bufite kuko buherutse gukorerwa igenzura vuba kandi bwari bwujuje ibisabwa.

Ubutabazi bwatangiye aho kugeza mu gitondo cy’uyu munsi wa Gatanu, abantu 40 aribo bari bamaze kurokorwa naho abagera ku ijana bagaragaye bapfuye. Nubwo havugwa abari hagati ya 400 na 500 bari mu bwato, umubare nyawo ntuzwi kuko utanga amatike na we yarohamye ndetse n’imashini yakoreshaga yaburiwe irengero, ariko kugeza ubu ubutabazi buracyakomeje.

Mu gihu cya Tanzaniya hakunze kuba impanuka z’ubwato cyane, aho muri 2012 hari ubwato bwarohamye buhitana abantu 145, ariko ubwa karundura bwahitanye abantu benshi ni ubwato bwitwaga MV Bukoba bwarohamye buva Bukoba bujya i Mwanza, hapfa abantu 800  mu mwaka wa 1996.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment