Uburyo bwakoreshwa mu kwipima kanseri y’ibere


Kuri iki cyumweru tariki 3 Mutarama 2019, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya kanseri wabereye ahakorerwaga imyitozo ngororamuburi ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, Minisiteri w’Ubuzima Dr Gashumba Diane yahishuriye abari bitabiriye icyo gikorwa ko umugore ku giti cye ashobora kwipima akamenya niba arwaye kanseri y’ibere cyangwa ari muzima.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba ashimangira ko umugore ubwe yakwisuzuma akareba ko nta kanseri y’ibere afite

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba yashimangiye ko kanseri y’ibere umugore ashobora kuyisuzuma itaramugera kure, buri gitondo akumva niba nta tubyimba afite mu ibere, akareba niba ritarahinduye ibara cyangwa se niba imoko yirinjiye mu ibere. Ati “Ibyo rero iyo ubibonye uhita wihutira kujya kwa muganga kugira ngo batazasanga kanseri yarakurenze.”

Dr. Gashumba yavuze ko atari abagore gusa bagomba kwisuzuma kanseri y’ibere ahubwo n’abagabo babo bagomba kubasuzuma. Ati “N’abagabo mushobora gusuzuma abagore banyu kanseri y’ibere. Ukareba buri gitondo, ese ibere ry’umugore ntabwo ryahinduye ibara, ukarikanda ukareba ko nta tubyimba turimo. Mujye murebe ko imoko itinjiyemo, umubwire uti nyabuneka tujye kwa muganga”.

Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya kanseri wizihirijwe ahaberaga imyitozo ngororamubiri

Mu rwego rwo kwirinda kanseri y’ibere, abagore n’abakobwa bagomba kwirinda kunywa inzoga n’itabi, kurya ibiryo birimo amavuta menshi ahubwo bakitabira gukora imyitozo ngororamubiri no kwisuzumisha hakiri kare igihe cyose babonye cyangwa bumva impinduka ku mabere yabo.

Dr Uwinkindi François, Umuyobozi ushinzwe gahunda yo kurwanya Kanseri mu ishami rishinzwe indwara zitandura mu mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC), yatangaje ko nta bushakashatsi bwimbitse burakorwa ku ndwara za kanseri, ariko yemeje ko abisuzumisha bakiri bake kuko umubare w’abisuzumisha utararenga 2000 ku mwaka, ngo ariko ugereranyije n’umubare w’abanyarwanda bose, abasaga 10700 nibo barwara kanseri buri mwaka, abagera ku 7000 ikabahitana.

 

TETA Sandra

 

 

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment