Ubufatanye bw’abaganga bo mu Rwanda n’abo mu Bushinwa buzakemura iki?


Abaganga bo mu Rwanda n’abo mu Bushinwa batangiye ibiganiro bigamije kureba icyakorwa n’uko bafatanya kugira ngo imfu z’abana bapfa bavuka mu gihugu n’iz’abagore bapfa babyara zarushaho kugabanuka.

Ubu bufatanye bw’abaganga bo mu Rwanda n’abo mu Bushinwa bwatangiye binyuze muri gahunda ya Leta y’u Bushinwa izwi nka ‘The Belt and Road ‘Global Partnership seed fund project’’, igamije gufatanya n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere mu bijyanye n’ubuvuzi.

Dr Muhuza Marie Parfaite Uwimana ukomoka mu Rwanda ariko kuri ubu akaba ari gukorera impamyabumenyi y’Ikirenga muri Women’s Hospital, Zhejiang University of School of Medicine na bagenzi be babiri, Gihozo Mutangana Justine na Cyuzuzo Cynthia ni bamwe mu babashije kwerekana umushinga mwiza wo gukorana n’abaganga bo mu Rwanda binyuze mu mushinga wabo uzwi nka ’’Khiliads’’.

Khiliads igamije kwigisha no guhugura abantu ku bijyanye n’imibereho myiza.

Dr Muhuza Marie Parfaite avuga ko iyi gahunda izagirira akamaro abaganga bo mu Rwanda kuko izatera inkunga ubushakashatsi bwabo ndetse bakazajya bagira n’uburyo bwo guhanahana ubumenyi.’

Ati “Uyu mushinga uzatera inkunga ubushakashatsi, abaganga bashaka gukora ubushakashatsi, abaforomo cyangwa abanyeshuri biga ubuganga. Abazagira uruhare muri ubwo bushakashatsi bazahembwa binyuze muri iyo gahunda.”

“Hazabaho kandi uburyo bw’amahungurwa no kungurana ubumenyi mu kugabanya umubare w’ababyeyi bapfa babyara n’abana bapfa bavuka mu Rwanda.”

Ku wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022, aba baganga bo mu Bushinwa bagiranye inama na bagenzi babo bo mu Rwanda, hagamijwe kureba uko ubuzima bw’umubyeyi utwite bwitabwaho ndetse abakobwa n’abagore bagahugurwa bihagije ku byerekeranye n’ubuzima n’imyororokere.

Itsinda ry’abaganga bo mu Bushinwa ryari rigizwe na Dr. Xiaohui Zhang uhagarariya Imibereho yabagore mu bushinwa , Prof. Jun Zhu ukuriye ubugenzuzi bw’abagore n’abana mu Bushinwa na Prof. Qiong Luo ukuriye ibitaro bya Women’s Hospital, Zhejiang University School of Medicine.

Iry’u Rwanda ryo ryari rigizwe na Prof. Stephen Rulisa ukuriye ishami ryigisha ubuganga muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’Umuganga mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, Kayigema Eugene ukora nk’umubyaza mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, ndetse na Dr. Gihozo Justine Mutangana ukora mu bitaro bya Kibagabaga.

Ibiganiro by’izi nzobere byibanze ku kureba uko ibijyanye n’ubuzima bw’umugore utwite mu Rwanda byitabwaho ariko bikagendana n’ubuzima bw’umwana ukivuka.

Aba baganga bo mu Rwanda bagaragaje ko nubwo mu gihugu hamaze guterwa intambwe ishimishije mu kugabanya imfu z’ababyeyi hakiri ikibazo cy’uko usanga hari ababyeyi bapfa nyuma biturutse ku kuva gukabije cyangwa ‘infection’ bagize mu bikomere byo kubagwa.

Bagenzi babo mu Bushinwa bagaragaje ko ibi nabo ari ibibazo bagiye bahura nabyo n’uko bagiye babasha kubirenga.

Biteganyijwe ko binyuze muri iyi gahunda abagore 100 bo mu Rwanda batwite bazishyurirwa ubwisungane mu kwivuza.

 

 

Eric TUYISHIME 


IZINDI NKURU

Leave a Comment