U Rwanda rwakiriye inkunga yo kwirinda covid-19 ibarirwa mu mamiliyoni y’amadorali


Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahaye u Rwanda ibikoresho byifashishwa mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus bizakoreshwa n’abaganga, abaforomo n’abandi bose batanga serivisi z’ubuvuzi, bifite agaciro ka miliyoni 147$.

Ibi bikoresho byagejejwe mu Rwanda ku wa Kane tariki 7 Ukwakira 2021, bikaba birimo udupfukamunwa, uturindantoki, bote ndetse n’imyenda ikoreshwa rimwe yambarwaga mu kwirinda Covid-19 (PPE).

Iyi nkunga u Rwanda rwayihawe binyuze muri porogaramu ya Minisiteri y’Ingabo muri Amerika yo gutanga ubutabazi mu bihugu by’amahanga (Overseas Humanitarian Disaster Assistance and Civic Aid: OHDACA) ku bufatanye n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID).

Iyi nkunga ije ikurikira iyo iki gihugu giherutse guha u Rwanda binyuze muri OHDACA, y’ibikoresho bikoreshwa mu kwirinda Coronavirus n’imashini zitandukanye zifashishwa mu kwita ku barwaye iki cyorezo, zirimo izongerera abarwayi umwuka zigera ku 100, izifasha mu kumenya ingano y’umwuka umurwayi afite zingana na 8 300 byose bifite agaciro karenga miliyari 1,5Frw.

Uretse ibi bikoresho, Amerika imaze guha u Rwanda inkunga ya doze z’inkingo za Pfizer zingana na miliyoni 1.2 muri gahunda iki gihugu cyihaye yo gufasha ibihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere mu rugendo rwo kwirinda no kurandura burundu Coronavirus.

Kuva muri Werurwe 2020 Covid-19 yagera mu Rwanda, Amerika imaze kuruha inkunga ibarirwa agaciro karenga miliyari 17 Frw, yifashishijwe muri gahunda zinyuranye zo guhangana n’iki cyorezo.

Bimwe mu byakozwe harimo kubaka aho gukarabira intoki hirya no hino mu Rwanda, gutanga amasabune yo gukaraba intoki, umuti wica udukoko, imodoka zifashishwa mu gushaka abahuye n’abanduye coronavirus, gushishikariza abantu kurwanya Covid-19, ibitanda byo kwa muganga, ibikoresho byifashishwa mu kwita ku barwayi barembye n’ibindi.


IZINDI NKURU

Leave a Comment