U Rwanda rugiye kwakira ibihugu 40 bigize ihuriro ry’imitwe y’ingabo zirwanira mu kirere


Ubutumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda rivuga ko abagera ku 160 bavuye mu bihugu 40 bigize ihuriro ry’imitwe y’ingabo zirwanira mu kirere muri Afurika (Association of African Air Forces: AAAF) ari bo bazitabira inama aho bazaganira ku ngamba zo kugeza ku rundi rwego igisirikare kirwanira mu kirere kuri uyu mugabane.

Iyi nama  izabera i Kigali muri Convention Centre kuva ku wa 24 kugeza ku wa 28 Mutarama 2022, igamije gushyiraho urubuga abagize iri huriro bazajya baganiramo bakanahana ibitekerezo ku buryo ibibazo by’umutekano bibangamiye akarere muri rusange n’umugabane by’umwihariko, byabonerwa ibisubizo. Ikindi ni uguteza imbere ubufatanye no kuzamura imikoranire hagati y’ingabo ku rwego rw’umugabane wose.

Iri huriro rishyira mu bikorwa inshingano zaryo ku bufatanye n’ishami ry’igisirikare cya Amerika kirwanira mu kirere ku rwego rw’u Burayi n’icya Afurika (United States Air Forces in Europe – Air Forces in Africa).

Inama iteganyijwe ifasha mu kubaka ubufatanye hagati y’ingabo nk’umwe mu misanzu ituma iri huriro ryatangijwe mu 2015 ribasha kugera ku nshingano zaryo. Kuva ryajyaho ryagize uruhare rukomeye mu gushyiraho urubuga rw’abanyamuryango baryo n’ibiganiro ku bibazo rusange bibangamiye umutekano.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment