U Rwanda na Afurika y’Epfo mu rugendo rwo kuvugurura umubano


Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr Vincent Biruta, yakiriye itsinda ry’intumwa za Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Afurika y’Epfo  Dr Naledi Pandor, zaje mu ruzinduko rw’akazi kuri uyu wa 5 Nyakanga 2021.

Ni uruzinduko ruje rukurikira urwo Minisitiri Dr. Biruta yaherukaga kugirira muri Afurika y’Epfo ku wa 4 Kamena 2021, aho yagiranye ibiganiro byimbitse na mugenzi we Dr Naledi Pandor w’Afurika y’Epfo, byabereye mu Mujyi wa Pretoria.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, ibinyujije mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko uruzinduko rw’iryo tsinda ari indi ntambwe mu kuzahura umubano.

Yagize iti “Nyuma y’uruzinduko Minisitiri Biruta yagiriye i Pretoria mu kwezi gushize aho yahuye na mugenzi we, itsinda riturutse muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Afurika y’Epfo riri i Kigali mu ruzinduko rw’akazi. Iki ni ikindi kimenyetso ko impande zombi zifite ubushake bwo kongerera ingufu umubano hagazi yazo.”

Ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Afurika y’Epfo Dr Naledi Pandor, yakiraga mugenzi we w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta ku wa 4 Kamena 2021, basesenguye imiterere y’umubano w’ibihugu byombi n’uburyo harandurwa burundu imbogamizi ku umubano n’ubutwererane hagati y’u Rwanda n’Afurika y’Epfo.

Ba Minisitiri bombi bongeye kwibukiranya umubano mwiza waranzwe n’ibihugu byombi mbere y’ibikorwa bitandukanye  byashyize ikizinga muri uwo mubano guhera mu mwaka wa 2013.

Mu biganiro byaranzwe no gusasa inzobe, ba Minisitiri bombi bagaragaje ukwiyemeza n’ishyaka bafitiye gahunda yo kugarura umubano mwiza mu bya dipolomasi hagati y’ibihugu byombi nk’uko byashimangiwe na Perezida Cyril Ramaphosa na Perezida Paul Kagame ubwo bahuriraga mu nama i Paris.

Ba Minisitiri bemeranyijwe ko ubutwererane bwuzuye hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye buzagira uruhare mu iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu by’abaturage ku mpande zombi.

Bemeranyijwe ko hari ibigomba gukorwa ku bufatanye ndetse hagashyirwaho n’ingamba zihariye zigamije kugarura umuban mu murongo muzima mu maguru mashya byose bigakorwa mu nyungu za Leta n’abaturage b’u Rwanda n’aba Afurika y’Epfo.

Hashyizweho gahunda y’ibikorwa bizashyigikira urugando rwo gusubiza umubano w’ibihugu byombi ku murongo, hagendewe ku mirongo migari yemeranyijweho ku mpande zombi.

Ibihugu byombi byemeranyijwe ko bigomba gukurikiza no kubaka indangagaciro n’amategeko mpuzamahanga kimwe n’amabwiriza agenga imibanire y’ibihugu byombi arimo n’ubusugire ndetse n’ububasha bwa buri gihugu ku butaka bwacyo.

Itsinda riri mu Rwanda ryoherejwe na Minisitiri Dr. Pandor, rikaba ari iryo yatoranyirijwe gukurikirana ibikorwa byo gusubiza ku murongo umubano w’ibihugu byombi ku ruhande rw’Afurika y’Epfo, mu Rwanda na ho hakaba hari irindi tsinda bagomba gukorana nk’uko byemeranyijweho mu nama yo mu kwezi gushize.

Minisitiri Dr. Biruta na Dr. Pandor ni bo bayobozi bakuru bahagarariye iryo huriro rizakomeza gukorana muri uru rugendo. Ayo matsinda arasabwa guhera imuzi no gusasa inzobe ku bibazo byose bikibangamiye ubutwererane bw’ibihugu byombi, ubundi agatanga raporo kuri ba Minisitiri Dr. Biruta na mugenzi we Dr. Pandor.

Urugendo rwoo kuvugisha ukuri no guhera mu mizi izo nzitizi ku mubano, byitezweho kuba intangiriro nziza yo kubaka umubano urambye kandi ushingiye ku kuri n’ubwubahane.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment