U Bwongereza mu bihe bitabworoheye


Umwanzuro wo guhagarika ibikorwa by’Inteko mu byumweru bitanu wafashwe na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johson nk’ugamije guha abadepite igihe gito cyane cyo kuganira ku rugendo rwo kwikura mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu kizwi nka Brexit, mu gihe hasigaye ibyumweru icyenda gusa ngo itariki ntarengwa ya 31 Ukwakira u Bwongereza bwahawe igere, byakurikiwe n’imyigaragambyo y’impande zinyuranye.

Abigaragambya barashinja Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza kuba umunyagitugu

Ni igikorwa cyateje imyigaragambyo ikomeye, aho abayitabiriye bakoraga ibimenyetso by’ibyo bise “gushyingura demokarasi”, bavuga ko ubutegetsi bwabo buhiritswe, ndetse ko bagiye kwitabaza inkiko mu guhagarika icyo cyemezo.

Iki cyemezo cyanahawe umugisha n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elisabeth cyemerera guverinoma guhagarika ibikorwa by’Inteko uhereye hagati ya tariki 9-12 Nzeri kugeza ku wa 14 Ukwakira 2019.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson yeruye ko ari mu bashaka ko u Bwongereza buva muri EU mu buryo bwose bushoboka, ateguza ko azabukura muri EU haba hemejwe amasezerano cyangwa se atemejwe.

Nyuma y’icyemezo cye, abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse na benshi bo mu ishyaka riri ku butegetsi rya Conservative, bafite ubwoba ko kuva muri EU nta masezerano bizangiza ubukungu bw’u Bwongereza bigatuma ibiciro byiyongera, bikagabanya isoko bwari bufite mu Burayi ndetse n’abaturage babwo bakaburayo akazi cyangwa kukabonayo bikagorana.

Ibi byatumye uwari uhagarariye inyungu za Guverinoma mu Nteko Ishinga Amategeko yegura, avuga ko uyu mwanzuro ushyira “mu kaga inshingano z’ibanze z’Inteko Ishinga Amategeko mu buryo butigeze bubaho mu mateka yacu”.

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment