U Burundi bwabeshyuje ibyatangajwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika


Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu Martin Ninteretse yatangaje ko ibyatangajwe na Leta zunze Ubumwe za Amerika ko umurwa mukuru wa Bujumbura ushobora kwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba ko ari amakuru y’ibihuha ahubwo ari abashaka gutera ubwoba abarundi, kandi umutekano w’iguhugu ucunzwe neza.

Leta zunze Ubumwe za Amerika zari zasohoye itangazo risaba abaturage bayo kwitwararika no kugira amakenga yo kujya ahantu hahurira abantu benshi kuko hari ibitero by’iterabwoba bishobora kwibasira iki gihugu.

Minisitiri Ninteretse yashimangiye ko umutekano w’igihugu uhagaze neza, cyane ko iki gihugu giherutse kwakira inama y’abakuru b’ibuhugu bya Afurika y’Iburasirazuba kandi yitabiriwe na ba Perezida batandatu muri barindwi ikarangira neza nta kibazo cy’umutekano muke kibayeho.

Itangazo rya Ambasade ya Amerika mu Burundi ryagaragaje ko abanyamahanga n’Aaanyamerika bakwirinda kugenda mu ijoro by’ubwihariko kujya ahantu hahurira abantu benshi mu bice bitandukanye birimo Bujumbura, Cibitoke, Bubanza, Muramvya n’igice cyegereye ishyamba rya Kibira kubera ko hashobora kurangwa n’ibibazo by’umutekano muke.

Minisitiri Ninteretse yavuze ko hari uburyo Ambasade ikorana na Leta y’u Burundi mu kuyimenyesha amakuru bityo ko uretse kubona ubutumwa bukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga nta tangazo bigeze bashyikirizwa.

Yasabye abaturage gutuza no kurangwa n’ihumure kuko igihugu gifite umutekano usesuye kandi ko abakwirakwiza ayo makuru ari abafite umugambi wo guharabika igihugu.

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment