Tanasha Donna wabyaranye na Diamond yikomye abatari bake


Umuhanzikazi wo muri Kenya, Tanasha Donna Oketch, yanenze abagereranyije iminwa ye aherutse ku bagisha, n’iya Diamond Platnumz babyaranye.

Mu minsi ishize ni bwo uyu mugore yahishuye ko yagiye kwibagisha iminwa ngo igire imiterere y’uko yifuza.

Nyuma yo kwibagisha byagaragaye ko iminwa ye yabaye minini ari ho abantu batangira kuyigereranya n’iya se w’umwana we ,Diamond Platnumz cyane ko nawe adafite mito.

Abinyujije kuri Instagram Story ye, Tanasha yavuze ko bibabaje kuba abantu bifata bagasuzugura umuntu ariko ngo hari igihe bazamushimira atagihari.

Ati “Muransuzugura mukantesha agaciro, ariko ni byiza. Hari umunsi uzagera mukanshimira ntakiri hano.”

Tanasha Donna wibagishije iminwa mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024, yasobanuye ko gukira byamutwaye ibyumweru bibiri.

 

 

 

 

 

@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment