Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ubushakashatsi kuri kanseri mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (CIRC), cyatangaje ko 4% by’abayirwaye bashya muri 2020 byagizwemo uruhare no kunywa inzoga.
Muri bo 741.300 (4%) bashya babonetse mu 2020; bagizwe n’abagabo 77% n’abagore 23 %.
Kanseri yo mu muhogo ni yo iza imbere ifitwe n’abagera ku 189.700, iy’umwijima ni 154.700, naho iy’amabere ni 98.300.
Ibihugu bya Mongolie,u Bushinwa, Maldives, na Romanie ni byo byagararagayemo umubare munini; mu gihe ibihugu by’Abayisilamu nka Kuweit, Libya na Arabie Saoudite byo byabonetsemo bake.
Abashakashatsi bakoze iyo nyigo bavuze ko “hakenewe kumenyekanisha isano iri hagati yo kunywa inzoga n’ibyago byo kurwara cancer haba mu bashyiraho ingamba zitandukanye ndetse na rubanda muri rusange.”
INKURU YANDITSWE NA TUYISHIME ERIC