Senateri w’umugore yasohowe igitaraganya


Gloria Orwoba uri mu bagize Sena ya Kenya yasabwe gusohoka mu Nteko Ishinga Amategeko nyuma y’uko ku mwambaro we hagaragayeho ikizinga cy’amaraso.

Nyuma yo gusohorwa mu Nteko Ishinga Amategeko, uyu mugore yabwiye BBC ko atewe ishema no kuba yatinyuye abana b’abakobwa baterwa ipfunwe no kujya mu mihango.

Yakomeje avuga ko iki kizinga cy’amaraso yakibonyeho mbere y’uko yinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ariko afata umwanzuro wo gukomeza imirimo ye cyane ko asanzwe akora ubukangurambaga bufasha abakobwa kudaterwa ipfunwe no kujya mu mihango.

Ati “Nahisemo gukomeza kuko buri gihe nkora ubukangurambaga bwo kubuza abana b’abakobwa guterwa ipfunwe n’imihango, natekereje noneho ko imvugo yanjye ikwiriye gushyirwa mu ngiro.”

Gloria Orwoba yasohowe mu Nteko Ishinga Amategeko nyuma yo kwibasirwa na bagenzi be barimo Senateri Tabitha Mutinda wasabye Perezida wa Sena gusohora uyu mugore ngo kuko ibyo yakoze ari agasuzuguro.

Uyu mugore yabanjwe gushinjwa na bagenzi be ko ibi ari ibintu yisize bisa n’amaraso ariko we ashimangira ko yiyanduje kuko ari mu mihango.

 

 

INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment