Rwanda: Uko ubuzima bw’umwana bwifashe banarindwa VIH/SIDA


Ku Isi hose, 80% by’impinja zikivuka zipfa zizize impamvu zakumirwa cyangwa zavurwa. Mu Rwanda haharanirwa ko buri mwana ahabwa ubuvuzi no kwitabwaho by’umwimerere kandi bwemewe ku isi hose.

Mu Rwanda ubuzima bw’umwana bubungabungwa mu ngeri nyinshi

U Rwanda rwagabanyije umubare w’imfu z’abana bato ku kugero kiri hafi 70%.

Mu myaka icumi ishize, kuri buri bana 1,000 bavutse, abana 152 ntibabashije kubaho ngo bizihize isabukuru yabo y’imyaka itanu. Ariko uyu mubare waragabanutse ugera ku mfu 50 ku bana 1,000 bavuka.

Nk’uko bitangajwe hejuru ni nako umubare w’imfu z’ababyeyi zagabanutse. Mu myaka icumi ishize, ababyeyi 750 bapfuye ku babyeyi 100,000 y’ababyara, ariko ubu uyu mubare wagabanutse ugera ku babyeyi 210.

Abana barenga 40% y’imfu z’abategejeje ku myaka itanu mu Rwanda ni abana bakiri mu kwezi kwabo kwa mbere k’ubuzima.

Igitangaje, umubare munini w’izi mfu z’abana bakivuka zibera mu mavuriro, akunze kubura ibikoresho byabugenewe cyangwa se inzobere mu bavuzi ngo barokore ubwo buzima. Abana bakomoka mu miryango itishoboye nibo bakunze gupfa mbere y’uko bageza imyaka itanu kurusha abakomoka mu miryango ikize.

U Rwanda rushobora kuba kimwe mu bihugu bya mbere byo muri Afurika mu gukuraho burundu ukwanduzanya virusi itera SIDA iva ku mubyeyi igera ku mwana.

Igihugu cyateye intambwe igaragara mu kurwanya icyorezo cya SIDA.  3% gusa y’abantu nibo babana n’agakoko gatera SIDA, kandi uyu mubare ntujya uhinduka muri iyi myaka icumi ishize. Abasaga 75% y’ababana n’agakoko gatera SIDA bafata imiti yabugenewe.

Abasaga 95% ku ijana ry’abagore batwite bafite virusi itera SIDA bafata imiti yabugenewe ngo bakumire kwanduza virusi itera Sida abana babo. Bikanzura ko kwanduza umwana bivuye ku mubyeyi virusi itera Sida mu myaka 3 ishize ari 2% gusa.

 

 

NIKUZE NKUSI Diane 


IZINDI NKURU

Leave a Comment