Rwanda: Ubucucike mu mashuri butiza umurindi ubusumbane mu burezi

Iyo unyarukiye mu bigo by’amashuri bya leta hirya no hino mu Rwanda, usanga abanyeshuri barenga 100 mu ishuri rimwe, umubare ukubye kabiri uwo amabwiriza agena. Ni mu gihe mu mashuri yigenga yo hafi aho usanga ihame ari ukutarenza abanyeshuri 30 mu cyumba. Ubwo bucucike bukomeje gutiza umurindi ubusumbane mu burezi mu Rwanda.

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) itangaza ko amabwiriza agena ko nibura icyumba kimwe cy’ishuri kigenewe abana 46, nyamara ubucucike busa nk’ubwashinze imizi mu burezi bw’u Rwanda, dore ko na raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta mu mwaka wa 2022 yagaragaje ko ubucucike buri ku kigero kiri hejuru, bukaba bwari bugeze ku bana 77 mu ishuri.

Nubwo ubucucike bukomeje kuba imbogamizi mu ireme ry’uburezi ndetse bukanateza ubusumbane mu burezi, aho abifite bajyana abana abana babo mu bigo bizira ubucucike, muri 2020-2021 leta yari yubatse ibyumba by’amashuri 22500 hagamijwe kugabanya ubucucike. Mu karere ka Nyagatare hubatswe ibyumba bisaga 1240, muri Gatsibo hubatswe ibyumba bisaga 1193, muri Gasabo hubakwa ibyumba 1074 naho muri Rubavu hubakwa ibyumba 1201.

Ibi byumba byose byagiye byubakwa byabaye nk’agatonyanga mu nyanja, kuko mu mashuri ya leta, haba mu mashuri y’inshuke, abanza ndetse n’ay’isumbuye ubucucike burushaho kwiyongera, nyamara wanyarukira mu kigo cyigenga hafi aho ugasanga mu ishuri abana batarenga 30 mu ishuri, gusa ngo yigwamo n’abifite.

Ubucucike bukomeje gushinga imizi

Umuyobozi mukuru ushinzwe Politike y’Uburezi n’Isesengura muri Minisiteri y’Uburezi, Rose Baguma atangaza ko kuba harubatswe ibyumba by’amashuri byiyongera ku byari bihari atari igisubizo ku bucucike.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki y’Uburezi n’Isesengura muri Minisiteri y’Uburezi, Rose Baguma

Agira ati “Gushyira ireme mu burezi nibyo byongera umubare w’abana bagana ishuri, harimo abataratangiye ku gihe, abataye ishuri barigarukamo, ari nabyo bituma abana benshi bagaruka mu ishuri hakabaho bwa bucucike.”

Nubwo muri iyi myaka 5 hongerewe ku buryo bufatika ibyumba by’amashuri, MINEDUC itangaza ko kongera amashuri bitabaye igisubizo ku bucucike, dore ko ubushakashatsi bwerekanye ko ku mpuzandego mu mashuri abanza ari nayo yiganjemo iki kibazo, mwarimu aba yigisha abana 59,1 mu ishuri mu gihe UNESCO yo iteganya ko mwarimu atagomba kurenza 40,1.

UNICEF Rwanda yerekana ko ibyumba by’amashuri ya leta akenshi biba byuzuye, aho usanga abana 62 mu ishuri rimwe, igasaba ko hagomba kugabanywa umubare w’abanyeshuri mu cyumba kugira ngo habeho kuzamura ubuziranenge n’ireme by’uburezi no kwemeza ko abana bose babona ubufasha n’ubumenyi buhagije ku buryo bungana.

Imbogamizi ikomeye ku mashuri y’inshuke n’abanza

Ikibazo cy’ubucucike mu mashuri cyagaragaye mu mashuri anyuranye yo mu mujyi wa Nyamabuye, mu karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo by’umwihariko mu mashuri y’inshuke ndetse n’abanza.

Mukanyandwi Fausta, umuyobozi wa GS Gitarama, ikigo gifite ibyiciro 3 by’amashuri (inshuke, abanza ndetse n’ayisumbuye), atangaza ko bafite abanyeshuri bagera ku 1411 bo mu mashuri y’inshuke n’abanza bigira mu byumba by’amashuri 24 gusa.

Mukanyandwi Fausta umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Gitarama, avuga ku kibazo cy’ubucucike 

Agira ati “Turi ku mpuzandengo y’abanyeshuri bagera kuri 59 mu ishuri 1, ariko umwaka wa mbere w’amashuri abanza afite umwihariko ku kibazo cy’ubucucike, aho mu ishuri higamo abanyeshuri bagera kuri 61 ndetse no mu mashuri y’inshuke aho mu ishuri 1 higwamo abana bari hejuru ya 70.”

Iyamuremye Renatha ni umwarimu mu ishuri ry’inshuke ry’umwaka wa mbere muri GS Gitarama, avuga ko mu ishuri rye yigisha abana 73, akemeza ko umwanya munini awufata acecekesha abana kuko haba harimo urusaku atabasha kwigishirizamo ndetse no kwegura hamwe no guhoza abana baba bituye hasi biturutse ku mubyigano wo kwicara ku ntebe 1 ari benshi, ibi bikaba ari imbogamizi ikomeye ku ireme ry’uburezi.

Abisobanura muri aya magambo: “Gukurikirana abana mu ishuri bangana gutya biba bigoranye kuko umwanya munini ushirira mu gucecekesha abana aho kubigisha, bikaba bigira ingaruka ku bana zo kudahabwa amasomo igihe cyagenwe no mu gihe cyo kuyatanga hakabaho kutumva neza kuko baba ari benshi batisanzuye, batabona aho bandikira, abandi basakuza, ari nabyo bituma bamwe nta bumenyi batahana ari nabyo bibaviramo gutsindwa.

Iyamuremye asaba leta gukomeza kongera umubare w’ibyumba by’amashuri, abana bakiga bisanzuye byibura mu ishuri rimwe ntiharenge abana 40.

Izi ngaruka z’ubucucike zanemejwe n’umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Gitarama, Mukanyandwi Fausta, avuga ko mu mashuri abanza n’ay’incuke harimo ubucucike buri hejuru kandi bubangamira ireme ry’uburezi cyane, kuko iyo umwana yize nabi bimukurikirana mu myigire ye yose ndetse bikaba byamukurikirana no mu kazi.

Agira ati: “Ubucucike butuma umusaruro ugabanuka kuko abumva ibyo mwarimu aba yigishije aba ari bake, mwarimu ntashobora gutanga isomo rye mu minota yateganyijwe ngo abashe no gukosora buri mwana. Ibi bituma batsindwa, abimuka bakaba bake bikazamura umubare w’abana basibizwa, kuko baba batitaweho neza cyane ko baba barenze ubushobozi bwa mwarimu, aho mu bana 60 bari mu ishuri muri bo 15 bashobora gusibira.

Umwe mu banyeshuri twaganiriye ku mbogamizi bahura nazo ziturutse ku bucucike, wiga mu kigo cy’amashuri cya Gahogo, yagize ati “Ubucucike butuma tutumva ibyo mwarimu yigisha kuko abana benshi baba basakuza, bigatuma mwarimu agendana na bake mu masomo, bigatuma dutsindwa, tugasibira, ababirambiwe bakarivamo”.

Ababyeyi barerera muri aya mashuri, bavuga ko kuba abana babo biga mu ishuri ari benshi bibatera impungenge ku bumenyi bahabwa cyane ko bavuga ko benshi usanga batanajya kwiga buri munsi hakaba hari n’abava mu ishuri kuko ubucucike bubima amahirwe yo gukurikirana no gusobanukirwa ibyo bigishwa bikabaviramo mu kutibona mu ishuri no kuryanga.

Umwe muri bo ni Hakizimana Samuel, ufite abana batanu biga ku ishuri ribanza rya Gahogo, avuga ko kubera ubucukice hari abana bacika intege zo gusubira kwiga.

Hakizimana Samuel urerera mu ishuri ribanza rya Gahogo, atangaza uko ingaruka z’ubucucike mu ishuri zageze ku bana be

Ati: “Mu bana banjye batanu biga i Gahogo, umuhungu wanjye wari ugeze mu mwaka wa gatanu yari yarataye ishuri abitewe no guhora atsindwa kuko umwarimu ubigisha atabasha kubakurikirana ngo afashe ufite imbaraga nke mu myigire, nubwo namuhendahenze agasubira mu ishuri nabwo yiga bigoranye kandi si we gusa usanga hari n’abandi bana baba basangiye icyo kibazo.”

Nubwo mu mashuri ya leta bimeza gutya, Apollinare Nzabarinda, umuyobozi w’ungirije ushinzwe amasomo ku kigo cy’amashuri abanza yigenga  cya Saint Augustin, atangaza ko nta bucucike buharangwa, kuko nta shuri rirenza abanyeshuri 35.

Impungenge ze azigaragaza muri aya magambo: “Mu rwego rw’imyigire kugira ngo mwarimu ashobore gukurikirana buri mwana kuko burya iyo umwana yiga ariko mwarimu ntabone umwanya wo kumukosora cyangwa ngo akosore ibibazo byinshi bijyanye n’imyitozo yamuhaye, bituma umwana adashobora kugira icyo yiyungura cyangwa ngo atere imbere nk’uko biba byifuzwa, niyo mpamvu iyo  umubare w’abanyeshuri ari mukeya mu ishuri bituma mwarimu ashobora gukurikirana buri mwana”.

Ikibazo kirazwi ariko…!

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mugabo Gilbert yemeza ko ikibazo cy’ubucucike mu mashuri ya leta gihari kandi bakizi by’umwihariko mu bigo by’amashuri yo muri aka karere cyane cyane mu gice cy’umujyi.

Agira ati: ” Ubucukike mu mashuri turabizi ko hari aho bugiye buri, cyane cyane ku bigo biherereye hano mu mujyi, gusa hari imbaraga igihugu cyashyizemo kuko nibura twashoboye kuva ku bana 60 mu cyumba cy’ishuri, hari aho tugeze kuri 50. Ariko intego ni ukugira hagati y’abanyeshuri 45 na 46 mu cyumba.” 

Uyu muyobozi atangaza ko mu buri mwaka mu ngengo y’imari haba harimo ibyumba by’amashuri bizubakwa ariko hakabaho no gukangurira ababyeyi kuboneza urubyaro kuko kubyara benshi nabyo biri mu byongera ikibazo cy’ubucucike mu mashuri.

Bataye amashuri kubera kwiga bagerekeranye

Akarere ka Rwamagana kamwe mu twunganira umujyi wa Kigali, gaherereye mu Ntara y’Iburasirazuba, naho ikibazo cy’ubucucike mu mashuri gikomeje kuba inkomyi ku ireme ry’uburezi mu bigo by’amashuri bya Leta.

Ababyeyi banyuranye bo mu karere ka Rwamagana, barerera mu mashuri ya leta bemeza ko ubucucike mu mashuri bubangamiye bikomeye imyigire y’abana babo ndetse bibagiraho ingaruka zirambye.

Nyiramana atangaza ko abana batoya barangara cyane, ko kubigisha ari benshi ndetse banacucitse, iby’amasomo babyibagirwa, bagahugira gusakuza, bikabagiraho ingaruka guhera mu mashuri y’incuke no mu mashuri abanza aho abenshi batsindwa ikizamini cya leta kubera kwiga nabi, urugendo rwo kwiga rukarangirira aho, haba hari ugize amahirwe yo kujya mu yisumbuye nawe akiga bimugora cyane.

Akomeza agira ati “Abana bari hejuru ya 60 mu ishuri bigishwa n’umwarimu 1, ni ikibazo gikomeye cyane ari nacyo nyirabayazana yo gutsindwa kwabo, biturutse ku kwiga nabi. Urugero nabaha ni urw’ ikigo cy’i Gishari gitsindisha abana bake mu kizamini cya leta biturutse ku kuba abana aba ari benshi cyane mu ishuri”.

Ibi uyu mubyeyi atangaza binemezwa n’abana banyuranye twaganiriye nabo biga mu yisumbuye n’abiga mu mashuri abanza, aho usanga bose bemeza ko kwiga ari benshi bituma ubumenyi bugirwa n’abicara imbere cyangwa abiga amasomo y’umwihariko y’ikigoroba (cour du soir) abandi bagataha uko baje.

Umwe mu bo twaganiriye wiga G.S.St Vincent atangaza ko azi bagenzi be bagera kuri 3 bavuye mu ishuri bageze mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza, nyuma yo gutsindwa ikizamini cya leta, bakaba baragiye mu yindi mijyi gukora akazi ko mu rugo.

Ati: “Rwose ubucucike bwima abana benshi amahirwe yo kwiga, kuko iyo ari umwana udafata vuba mu ishuri kandi akaba atishoboye ngo atange amafaranga yo kwiga nimugoroba (cour du soir), amahirwe yo kwiga akaba yaminuza aba ari make.”

G.S.St Vincent de Paul Rwamagana Catholique, kimwe mu bigo bya leta biri muri Rwamagana, gifite ibyiciro bitatu birimo amashuri y’inshuke, abanza hamwe n’ayisumbuye, buri cyumba cy’ishuri kikaba kigamo abanyeshuri bari hejuru ya 65.

Umuyobozi wa G.S.St Vincent de Paul Rwamagana Catholique, Safari Ignace nawe ubwe agaragaza ko ubucucike mu mashuri ari imbogamizi ikomeye ku myigishirize, akaba avuga ko  kuri kino kigo hari amashuri  yigamo abanyeshuri bagera kuri 67 mu ishuri, by’umwihariko mu mashuri abanza ndetse no mu wa mbere w’amashuri yisumbuye.

Ati: “Iyo abana bari kwiga ari benshi bisaba imbaraga nyinshi mwarimu, kugira ngo abanyeshuri babashe kwiga neza. Ntabwo twavuga ko isomo ryagenze neza mu gihe abana ari benshi.

Ibi byanashimangiwe na mwarimu Ubarijoro Theogene, wigisha ku kigo cy’amashuri abanza cya Rwamagana Catholique, utangaza ko kwiga abana batari mu bucucike ubwabyo ari igisubizo.

Aho yagize ati: “Mu bigaragara kwigisha abana bake ni igisubizo mu kwigisha abana, mu kubaha imyitozo, gukurikirana umwana ukamenya ikibazo afite, haba mu muryango, yaba ubuzima bwe bwa buri munsi, ukamenya kumuganiriza byimbitse biradufasha cyane ariko ubucucike ntibubyemera”.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, atangaza ko kutaboneza urubyaro ari imwe mu mbogamizi yo kurwanya ubucucike mu mashuri, nubwo haba hari gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri bishya buri mwaka ariko iyi gahunda ikomwa mu nkokora no kuba abanyeshuri bakomeza kwiyongera.

Ati: “Hari ingamba zafashwe kugira ngo duhangane n’ibibazo bigendanye n’ubucucike, icyakora haracyari imbogamizi mu kuburwanya mu buryo bwa burundu nubwo buri mwaka tuba duteganya kongera ibyumba by’amashuri.”

Baratabaza inzego bireba …

Bamwe mu banyeshuri bo mu karere ka Rulindo, mu Ntara y’Amajyaruguru, bo mu bigo bya G.S Rutabo, G.S Rubona na G.S Murama bagaragaza ingaruka zinyuranye zibageraho zituruka ku bucucike zitabarika harimo kwiga batisanzuye, gutsindwa cyane, bakaba basaba ababishinzwe gushaka umuti urambye w’ubucucike.

Umwe muri bo wiga mu mwaka 5 w’amashuri abanza kuri G.S Rubona, yagize ati: “Kwicara turi benshi ku ntebe bitugiraho ingaruka kuko gufata note ntibikunda. Ibi bituma dutsindwa cyane ndetse umuntu akumva ahora abangamiwe.Twifuza ko leta yagira icyo ikora iki kibazo kigakemuka.”

Ibi uyu mwana atangaza anabihuriraho na Ishimwe Diego, asobanura uburyo ubucucike bubatera gusibira kwa hato na hato.

Ati: “Mwarimu arigisha ariko ntitwumve kubera urusaku rw’abana benshi baba bahuriye mu ishuri rimwe, bitugiraho ingaruka zo kutumva neza ibyo mwarimu ari kwigisha. Bituma dutsindwa hakabaho gusibira, ababirambiwe bakarivamo. Twifuza ko batwubakira andi mashuri kugira ngo iki kibazo gikemuke.’’

Uwase Claudine ni umubyeyi uturiye GS Rubona, yibaza uburyo ishuri ryigamo abanyeshuri bagera kuri 70, batsinda nk’uko bikwiriye.

Agira ati: “Birabangamye cyane, kuko bituma abanyeshuri batsindwa. Ese ni gute umunyeshuri yakwiga mu ishuri ririmo abanyeshuri 70, nuko agatsinda amasomo? Natwe iyo abana bacu bageze mu rugo batubwira ko bibabangamiye. Twifuza ko inzego z’ubuyobozi bireba zazadufasha kubikemura naho bitabaye ibyo byazangiza nta reme mu burezi.”

Ibi bibazo bigendanye n’ubucucike kandi ntabwo bigaragazwa n’abanyeshuri n’ababyeyi gusa n’abarinu ni uko, aho bemeza ko ubucucike mu mashuri bubangamira cyane imyigishirize.

Izayi Ubonimanigira, umurezi mu kigo cya GS Rubona, agira ati: “Njye nigisha mu mwaka wa 5 n’uwa 6 mu mashuri abanza. Imbogamizi tugira ni umubare mwinshi w’abana mu ishuri, utuma tutita ku mwana mu buryo bukwiriye. Iyo wigisha mu ishuri ririmo abana bari hagati ya 56 na 60 biba bigoye pe, ariko iyo ari nka 30 cyangwa 40, kubageraho biba byoroshye cyane”.

Uyu murezi akomeza asaba ko hakubakwa ibindi byumba by’amashiuri.

Nsanzumuhire Emmanuel, umuyobozi wa G.S Murama, mu karere ka Rulindo, hamwe mu hagaragara ubucucike bukabije, ishuri ryigamo abagera ku 100, agaragaza ko iki ari ikibazo kibakomereye cyane, dore ko bakira abanyeshuri baturutse mu turere twa Rulindo na Gicumbi, bityo bigatuma bagira umubare munini w’abanyeshuri babagana.

Ati: “Twakira abanyeshuri benshi bo mu mirenge itandukanye. Ntidushobora kwanga kubakira, nubwo tuba tugamije kubaha uburere n’uburezi bifite ireme, ariko duhura n’ikibazo cy’ubucucike kuko hari abanyeshuri basaga 100, biga mu ishuri rimwe. Iki kibazo kibabangamira mu myigire ndetse kinabangamira abarimu, kuko babura uko bigisha.

Uyu muyobozi avuga ko iki kibazo bagikozeho ubuvugizi, binyuze mu kukigaragariza akarere ndetse no kwitabaza abafatanyabikorwa, aho babonye ababubakira amashuri 6, nubwo ntacyo byagekemuye, avuga ko bakeneye byibuze ibyumba by’amashuri bishya 16.

Umukozi w’akarere ka Rulindo, ushinzwe Uburezi, Nuwayo Jean Denys yemeza ko bamenye iki kibazo kandi ko ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo bwatangiye kugikurikirana.

Ati: “Ikibazo cy’ubucucike mu mashuri turakizi kandi hari ibigenda bikorwa uko ubushobozi buboneka haba ku ruhare rwa Leta ndetse n’uruhare rw’abafatanyabikorwa. Nko muri uyu mwaka kuri GS Murama muri Kisaro hari kubakwa ibyumba 6 ku bufatanye na CCPA mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo cy’ubucucike”.

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo, igaragaza ko habarurwa ibigo by’amashuri 133, ubucucike bukaba bwiganje mu mashuri y’inshuke n’abanza muri rusange.

MINEDUC yemeza ko iticaye …

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda igaragaza ko hari gahunda y’igihe kirekire mu guhangana n’ikibazo cy’ubucucike mu mashuri, ibi bikaba bitangazwa na Rose Baguma, akaba ari umuyobozi mukuru ushinzwe Politiki y’Uburezi n’Isesengura muri Minisiteri y’Uburezi.

Agira ati: “Uko twubaka, tubona abana benshi. Mu by’ukuri cya gihe cya COVID-19 muri 2020 -2021, nicyo gihe Minisiteri y’Uburezi yubatse ibyumba byinshi cyane kurusha indi myaka, ibyumba bigera 22500, hari hanagamijwe kugabanya ubucucike, twongera ibyumba by’amashuri ariko no kugabanya ingendo ndende abana bakora, bava mu rugo bajya ku ishuri”.

Baguma Rose atangaza ko gushyiramo imbaraga mu ireme ry’uburezi bitavuze ko ubucucike bwagabanuka.

Ati: “Ahubwo ni nabyo bituma abana baza kwiga, hari abana bari bataratangiriye ku gihe, batinda gutangira n’abandi barataye ishuri, bituma abana benshi baza kwiga, twagiye tubibona mu gihe gitandukanye, bigatuma abana baba benshi mu ishuri.”

Uyu muyobozi ashimangira ko buri mwaka abana biyongera cyane, mu ngamba bafite hakaba harimo kongera ibyumba by’amashuri, kuko hakenewe aho abana bigira, hakenewe ko bagabanuka mu ishuri bikorohera mwarimu.

MINEDUC yemeza ko muri uyu mwaka wa 2024 -2025, batangiye gahunda shya y’ingamba z’imyaka itanu, aho bateganya buri mwaka kongera ibyumba by’amashuri.

Akomeza agira ati: “Navuga ko uyu mwaka ari wo wa mbere w’iyi gahunda, turi kubaka ibyumba bigera kuri 455, bizatwara amafaranga asaga miliyari 6. Mu myaka itatu iri mbere naho duteganya kubaka ibyumba birenga ibihumbi 37, bikazatwara amafaranga asaga miliyari 418, bikazagendana no kongera abarimu. Uru ni urugero rugamije kugabanya ubwo bucucike, bityo mu ishuri umwarimu ashobore kubakurikirana, abana bashobore kwiga neza”.

Si ubucucike bwonyine butera abanyeshuri gutsindwa

Uyu muyobozi mukuru ushinzwe Politiki y’Uburezi n’Isesengura muri Minisiteri y’Uburezi, yemeza ko amashuri adatsindisha neza hatavugwa gusa ubucucike, hagomba kugenzurwa uko umwana yigishwa, uko yahawe inyigisho, uko ziteguwe ndetse hakabaho no kugenzura niba umwana yumva koko isomo yahawe.

Ku rwego rw’abarimu naho hari kugenzurwa niba umwarimu ushoboye, hakabaho no kwigisha abana mu kiruhuko hagamije gufashwa abafite intege nke mu myigire.

Ababyeyi bagomba kumenya ko kugira ngo umwana atsinde bisaba ko umwana yiga neza, adasiba, akurikiranwa yaba no mu rugo n’umubyeyi akamufasha ndetse akiga afite amahoro ndetse n’ibikoresho akeneye.

Minisiteri y’Uburezi kandi igaragaza ko hari gahunda zihari mu guhangana n’ikibazo kigendanye no gusibira, bishobora guturuka ku bucucike, bityo bikagira ingaruka mbi mu myigire y’abanyeshuri.

Muri izo ngamba harimo gukurikirana umunyershuri buri munsi, mu rwego rwo kuzamura imitsindire y’abana (Operationalizing Attendance Tracking and Early Warning and Response Mechanisms).

Hari ingamba zafashwe, mu kurushaho kongera imitsindishirize mu mashuri, by’umwihariko abanza harimo kuba haravuguruwe itegeko rigenga abarimu, kandi hatunganywa imihigo y’abarimu hagamijwe guteza imbere ireme ry’uburezi.

Agira ati “Hari gahunda kandi nzamurabushobozi (Remedial learning Program), ikaba igamije gufasha abana bafite intege nke mu myigire, kandi Minisiteri y’Uburezi irateganya kongera ibikoresho nk’ibyifashishwa mu nteganyanyigisho n’imfashanyigisho ndetse hakiyongeraho gahunda yo guhugura abarimu, hari uburyo bwo gufasha no gukurikirana abana bafite ibibazo.’’

Iyi Minisiteri kandi igaragaza ko hari gahunda yo guhuza ababyeyi n’ishuri kugirango bafatire ibyemezo hamwe bigamije gukuraho inzitizi ku myigire y’abana. Hari gahunda nzamurabushobozi (Remedial Learning Program), kugaburira abana ku ishuri, bigaragazwa nk’ibifasha abana mu myigire muri rusange.

Muri izi ngamba za Minisiteri y’Uburezi, hagaragaramo gahunda yo gushyiraho icyumba cy’ubujyanama (Caree Guidance & Counselling Corners), kitezweho gufasha abana mu myigire.

Imibare yo mu mwaka wa 2023/2024, igaragaza ko abana biga mu cyiciro cy’inshuke mirongo itanu na babiri (52) bari mu cyumba kimwe cy’ishuri (PCR 52:1), mu gihe igipimo ngenderwaho (Minimum Standard) ari abana mirongo itatu (30) mu ishuri (PCR 30:1).

Naho abanyeshuri biga mu mashuri abanza mirongo itandatu (60) bari mu cyumba kimwe cy’ishuri (PCR 60:1) mu gihe igipimo ngenderwaho (Minimum Standard) ari abana 46 mu ishuri (PCR 46:1).

 

 

 

INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane

IZINDI NKURU

Leave a Comment