Kuguvugurura imikorere y’amavuriro y’ibanze inyungu ku baturarwanda


Leta yashyize imbaraga mu kwegereza abaturage ubuvuzi bw’ibanze hagamijwe kwirinda kuba barembera mu nzira biturutse ku rugendo rurerure bajya kwivuza, dore ko hari n’abo byajyaga biviramo urupfu, abandi bakishyura amafaranga y’umurengera mu mavuriro yigenga.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko nyuma yo gushyiraho amavuriro y’ibanze, umubare w’abaturage bayagana urushaho kuzamuka. ibi byagabanyije umubare w’abivurizaga ku bigo nderabuzima ndetse n’abavurwaga n’abajyanama b’ubuzima.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Ntihabose Corneille avuga ko mu mavuriro y’ibanze harimo adakora n’andi adakora iminsi yose. Mu mabwiriza mashya hakaba hari ibyahinduwe kugira ngo ayo mavuriro arusheho gutanga servisi nziza.

Dr Ntihabose yagize ati “Mbere umuforomo ni we wari wemerewe gufatanya na Leta mu mikoreshereze y’ivuriro ry’ibanze. Ubu buri wese ufite ubushobozi ni ukuvuga amafaranga n’ubumenyi, imiryango yigenga cyangwa umuntu ku giti cye, afite umuforomo uyobora rya vuriro twakorana.  Ikindi umuntu ashobora gufata amavuriro arenze rimwe akayacunga.”

Uyu muyobozi atangaza ko kugira ngo leta ibe yafata ayo mavuriro byasabaga abakozi barenga ibihumbi 6000, ni ukuvuga hafi 1/3 cy’abakozi bose bo mu rwego rw’ubuvuzi, kandi ntabahari

Hagiye kongerwa ibikorwa by’ubuvuzi bitangirwa ku mavuriro y’ibanze

Dr Ntihabose yagize ati “Biraza bisubiza ibyo abaturage basabaga aho bifuzaga ko gupima ibizamini hakoreshejwe microscope byashyirwa mu ivuriro ry’ibanze. Ibyo ni ikizamini cy’inkari, umusarani, icya malaria, kudoda uwakomeretse, byose hakiyongeraho ibikorwa byo kuboneza urubyaro.”

Hari byinshi byo gukosora mu mavuriro y’ibanze

Ishimwe Alliance, umukozi wa HDI imwe mu miryango itari iya Leta atangaza ko uruhare rwabo ari ukumenyasha abaturage ibibagenerwa cyane abagana inzego z’ubuvuzi bw’ibanze.

Ishimwe akomeza avuga ko ubwo basuranga amavuriro y’ibanze yubatse mu gihugu hari aho basangaga ibitaratungana nk’aho umuganga aha imiti abarwayi ariko hatakozwe ibizamini by’amaraso n’ibindi  kandi ariwe uhari wenyine wikorana.

Ati “Ubuvugizi ni uguhozaho iyo tubonye ikibazo nk’icyo duhamagara abo bireba muri ako karere bakagishakira igisubizo ku buryo iyo dusubiyeyo dusanga byarakemutse.”

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko kuri ubu mu Rwanda hari amavuriro y’ibanze 1157 yo mu rwego rwa 1 n’amavuriro 21 yo mu rwego rwa 2 atanga ubuvuzi bw’amenyo, amaso no kubyaza. Muri ayo harimo acungwa na Leta ndetse n’ayahawe ba rwiyemezamirimo barimo Umuryango SFH Rwanda wahawe agera ku 189.

Nubwo bimeze bityo hari bamwe muri ba rwiyemezamirimo bavuga ko gutinda kubona ibyangombwa bibemerera kuvura abakoresha mutuelle de Santé, bigira ingaruka ku mikorere yabo, nko kubura imiti ndetse n’imishahara y’abakozi ntitagirwe igihe, abaturage nabo bakaba bemeza ko bibagiraho ingaruka.

 

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment