Rwanda: Ku nshuro ya mbere hagiye gukorwa isuzuma mpuzamahanga “PISA”

Mu Rwanda hagiye kubera amarushanwa mpuzamahanga ya PISA (Programme for International Student Assessment) ku nshuro ya mbere, akaba azitabirwa n’ibigo by’amashuri bitandukanye, rikazakorwa n’abanyeshuri bari mu kigero cy’ imyaka 15 kugeza ku bafite 16 n’amezi 2.

Amashuri 213 yo mu turere dutandukanye two mu Rwanda niyo azitabira iri suzuma rya PISA 2025,  muri ayo mashuri 164 abarizwa mu cyaro, 49 akaba aherereye mu mijyi. Muri buri kigo hazatoranywa abana 35, abanyeshuri bose hamwe bazakora iri suzuma rya PISA ni 7,455, bazakora imibare, icyongereza na science.

Dr. Bahati Bernard, umuyobozi mukuru w’ ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri “NESA”,avuga ko iri suzuma ryitezweho byinshi rizerekana uko uburezi buhagaze mu Rwanda ndetse rinerekane uko abanyeshuri  bahagaze ku rwego mpuzamahanga.

Agira ati: “Iri suzuma ryatangijwe n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukungu, Ubufatanye n’Iterambere (OECD) rikaba rifasha cyane igihugu cyaryitabireye kumenya uko ireme ry’uburezi buhagaze ndetse hakamenyekana n’ibyakosorwa.”

Kugumaho Caleb w’imyaka 15 ni umwe mubanyeshuri bazitabira iri suzuma wiga muri ESI Kanombe/ EFOTEC, avuga ko guserukira igihugu muri iri suzuma ari ishema kuri we no ku gihugu.

Yagize ati: “Guserukira igihugu cy’u Rwanda mvuye mu bandi bana numva ari ishema ryinshi kandi PISA izanamfasha kongera imitekerereze yanjye n’ubushobozi mu mibare, uko tuzagenda twiga niko ubushobozi bwacu buzagenda bwiyongera.”

Iri suzuma ryitabirwa n’ibihugu 91 birimo ibihugu 5 bya Afurika aribyo u Rwanda, Kenya, Zambiya, Maroc ndetse na Misiri.

INKURU YA UWIMANA Joselyne

IZINDI NKURU

Leave a Comment