Rwanda: Inkuru y’inshamugongo y’urupfu rwa Lt. Gen Jacques Musemakweli


Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko bwashenguwe n’urupfu rwa Lt. Gen. Jacques Musemakweli waguye mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare biherereye i Kanombe mu Mujyi wa Kigali azize urupfu rusanzwe rutewe n’uburwayi.

Ubuyobozi bwa RDF buti “Roho ye iruhukire mu mahoro.”

RDF yatangaje ko Lt. Gen. Musemakweli yashizemo umwuka ku wa Kane tariki ya 11 Gashyantare. Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda riragita riti: “RDF yihanganishije kandi yifatanyije n’umuryango we usigaye, muri ibi bihe bikomeye by’umubabaro. Amakuru y’igihe cyo kumusezeraho no kumushyingura azabamenyeshwa nyuma.”

Inkuru y’urupfu rwa Lt. Gen. Jacques Musemakweli yatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gashyantare 2021, Abanyarwanda benshi baragaragaza uburyo u Rwanda rubuze intwari, umugabo w’umunyamurava warangwaga n’amahoro n’urukundo.

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment