Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, cyatangaje ko mu kwezi k’Ugushyingo 2022, hirya no hino mu Rwanda ibiciro ku masoko byazamutse ku ijanisha rya
Imibare iki kigo cyashyize hanze kuri uyu wa Gatandatu igaragaza ko ibiciro bikomatanyije (byo mu mijyi no mu byaro) byazamutse kuri iki kigero bivuye ku ijanisha rya 31% byari byiyongereyeho mu Ukwakira 2022.
Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi k’Ugushyingo 2022, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 64,5% n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 14,6%.
Iyo urebye mu mijyi gusa usanga mu Ugushyingo 2022, ibiciro byariyongereyeho 21,7% ugereranyije n’Ugushyingo 2021. Ibiciro mu kwezi k’Ukwakira 2022 byari byiyongereyeho 20,1%.
Mu mijyi ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 45,4%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongeraho 8,8%, mu gihe ibiciro by’ubwikorezi byiyongereyeho 13,7%.
Iyo ugereranyije Ugushyingo 2022 n’Ugushyingo 2021, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byariyongereyeho 14,7%.
Iyo ugereranyije Ugushyingo 2022 n’Ukwakira 2022, ibiciro byiyongereyeho 0,8%. Iri zamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1,3% n’ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 4,4%.
No mu cyaro ibiciro byarazamutse kuko imibare y’iki kigo igaragaza ko mu Ugushyingo byazamutse ku kigero cya 42,9% ugereranyije n’Ugushyingo 2021. Mu kwezi kwari kwabanje ibi biciro nabwo byari byiyongereyeho 39,2%.
Bimwe mu byatumye ibiciro byo mu cyaro byiyongera mu kwezi k’Ugushyingo, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 73,3% n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 19,3%.
Iyo ugereranyije Ugushyingo 2022 n’Ukwakira 2022 ibiciro byiyongereyeho byo mu cyaro byiyongereyeho 1,5%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1,3%.
Source: igihe