Ibiciro by’ibikorerwa mu nganda zo mu Rwanda bikomeje kuzamuka, aho mu kwezi kwa Mutarama 2026 byiyongereyeho 4,8% ugereranyije na Mutarama 2025. Ibi byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare “NISR” muri raporo yasohotse kuri uyu wa mbere tariki 2 Werurwe 2026.
Isesengura ry’iyi raporo rigaragaza ko izamuka rikomeye ryagaragaye cyane mu nganda zitunganya amabuye y’agaciro zazamutseho 20,4%, mu gihe ibiciro by’amashanyarazi byazamutse ku kigero cya 34,8% n’izamuka rya 2,5% mu nganda zikora ibicuruzwa bitandukanye.
Umucuruzi ukorera mu Mujyi wa Kigali, twaganiriye, yavuze ko izamuka ry’amashanyarazi rifite ingaruka ku biciro by’ibicuruzwa bya buri munsi.
Ati: “Iyo umuriro uzamutse, natwe duhita tuzamura ibiciro kuko igiciro cy’igishoro kiba cyazamutse.”
Ugereranyije na Mutarama 2026 n’Ukuboza 2025, ibiciro byazamutseho 1,1%, ahanini bitewe n’izamuka rya 1,2% mu nganda zikora ibicuruzwa bitandukanye. Ibi byerekana ko n’imbere mu gihugu, igipimo cy’ibiciro gikomeje kwiyongera nubwo atari ku rwego rwo hejuru cyane.
Ku bicuruzwa bigurishwa imbere mu gihugu, ibiciro byazamutseho 2,8% ugereranyije na Mutarama 2025, mu gihe ku bicuruzwa byoherezwa mu mahanga byazamutseho 15,3%.
Abasesenguzi mu by’ubukungu bagaragaza ko izamuka ku bicuruzwa byoherezwa hanze rifitanye isano n’isoko mpuzamahanga ry’amabuye y’agaciro rikomeje kuzamuka.
Icyakora, ugereranyije Mutarama 2026 n’Ukuboza 2025, ibiciro by’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga byagabanutseho 1,3%, bitewe n’igabanuka rya 3,1% mu nganda zikora ibicuruzwa bitandukanye.
Umusesenguzi mu by’ubukungu muri Kaminuza y’u Rwanda yavuze ko nubwo izamuka ry’ibiciro mu nganda ritahita rigaragara ku muguzi wa nyuma, rifite uruhare mu izamuka rusange ry’ibiciro ku isoko.
Ati: “Iyo igiciro cy’umusaruro ku ruganda cyazamutse, mu gihe gito bigera ku muguzi.”
Ibi bipimo bishya byerekana ko urwego rw’inganda rukomeje guhura n’ihindagurika ry’ibiciro, cyane cyane mu bijyanye n’ingufu n’amabuye y’agaciro, ibintu bishobora kugira ingaruka ku bukungu bw’igihugu muri rusange.
INKURU YA TETA Sandra
