Rwanda: Gahunda yo kwakira abimukira irakomeje


Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko gahunda yo kwakira abimukira baturutse mu Bwongereza ikomeje, kandi ko itatunguwe cyangwa ngo icibwe intege no kuba icyiciro cya mbere cyagombaga kugera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu cyakomwe mu nkokora.

Ni nyuma y’aho ku munota wa nyuma urukiko rw’u Burayi ruburanisha imanza zirebana n’uburenganzira bwa muntu, ruhagaritse by’agateganyo kuzana umwe muri abo bimukira wari waruregeye ndetse abari kumwe nawe mu ndege nabo bakaboneraho.

Umuvugizi wungirije wa guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yatangarije RBA ko amasezerano y’ibihugu byombi nta tegeko ahonyora bityo ko iyi gahunda izakomeza nta kabuza.

 

 

UMUBYEYI Nadine Evelyne


IZINDI NKURU

Leave a Comment