Rwanda: Ababyeyi barashishikarizwa gukingiza abana imbasa dore ko ikomeje kugaragara mu gihugu cy’abaturanyi


U Rwanda rukomeje gushishikariza Abanyarwanda gukingiza abana imbasa, birinda ko hagira uyandura ivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho iheruka kuboneka.

Icyegeranyo cyakozwe na Global Polio Eradication Initiative (GPEI) kigarahaza ko mu kwezi kwa Nzeri 2023 DRC habonetse abarwayi 6 bashya bafite imbasa bituma muri iki gihugu habarurwa abarwayi 60 mu mwaka wa 2023 mu gihe umwaka wa 2022 hari habonetse abarwayi b’imbasa 146.

Mu Rwanda imyaka 30 irashize imbasa ihacitse ariko u Rwanda rubarizwa mu Karere karimo ibihugu bifite imbasa, ndetse Akarere ka Rubavu kagirwa inama yo kuba maso mu gukingiza abana kuko kegeranye n’igihugu cyabonetsemo imbasa.

Uretse inkingo zisanzwe zitangirwa ku bigo nderabuzima u Rwanda rukaba rwarashyizeho gahunda yo gutanga urukiko ku bana bafite imyaka 0 kugera ku myaka 7.

Mu kwezi kwa Nyakanga 2023 abana babarirwa muri miliyoni 2 n’ihihumbi 275 bahawe urukingo rwa mbere rw’imbasa ndetse mu kwezi kwa Nzeri 2023 hatangwa urukingo rwa kabiri biri ku kigero cya 97%.

Ishimwe Pacifique Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imiberejo myiza avuga ko abatuye Akarere ka Rubavu bitabiriye gukingiza abana imbasa ku kigero kiri hejuru kuko bazi neza ingaruka zayo kandi bakaba baturanye n’igihugu cyayibonetsemo.

Dr Wane Justin ushinzwe kurwanya imbasa mu Rwanda avuga ko u Rwanda rwabikoze mu kwirinda ko imbasa ihagera nyuma y’uko igaragaye mu bihugu bimwe bikikije u Rwanda.

Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imbasa uhamagarira buri munyarwanda “Kurandura imbasa ni inshingano zanjye”.

Umunsi uhuzwa n’isabukuru y’amavuko y’umushakashatsi Jonas Salk wayoboye itsinda ryavumbuye urukingo rw’imbasa mu mwaka w’i 1960.

Umuntu wanyuma yagaragaye mu Rwanda arwaye imbasa 1993 cyakora umugabane w’Afurika ugaragazwa nkubomekamo imbasa kuko hari ibihugu ibonekamo.

Ubuyobozi bwa RBC butangaza ko gukumira imbasa byashobotse kubera gahunda y’inkingo ihagaze neza, aho gukingira abana ku buryo bwuzuye bigeze kuri 97% mu gihugu cyose.

Urukingo rw’imbasa rutangwa mu bwoko bubiri harimo; urushinge n’ibitonyanga, rugatangwa ku mwana akivuka, agahabwa urundi afite ukwezi n’igice, abiri n’igice, atatu n’igice no ku mezi 9.

Kimwe mu bimenyetso by’Imbasa ni ukugira ubumuga butunguranye ku maguru n’ akaboko. Imbasa ikaba ari indwara idakira, ishobora guhitana uyirwaye, iyo adapfuye ikaba imusigira ubumuga budakira ubuzima bwe bwose.

Ibihugu bikigaragaramo indwara y’Imbasa ku Isi harimo; Pakistan na Afghanistan ku mugabane wa Aziya. Mu gihe ku mugabane wa Afurika ahabonetse imbasa harimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Guinea, Nigeria, na Somalia.

 

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment