Rwamagana: Yapfuye yagiye gusengera ku muturanyi


Umugore w’imyaka 22 y’amavuko utaramenyekana amazina, yapfuye ubwo yarimo asengera mu rugo rw’umuturanyi we ruherereye ku Muyumbu mu karere ka Rwamagana.

Byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Kanama 2023, bibera mu kagari ka Akinyambo.

Amakuru avuga ko urugo uriya mugore yaguyemo rwari rusanzwe rukoreshwa nk’icyumba cy’amasengesho. Abakristo baturutse mu duce dutandukanye ngo baruhuriragamo buri wa Kane bagasenga.

Uwapfuye bivugwa ko yari yaravuye mu karere ka Kamonyi akajya i Rwamagana mu rwego rwo gushaka imibereho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu, Bonny Bahati, yavuze ko uwapfuye yafashwe n’isereri ubwo we na bagenzi be barimo baririmba bikarangira yituye hasi.

Gitifu wa Muyumbu yunzemo ko umuryango wa Nyakwigendera wamaze kumenyeshwa urupfu rwe, mu gihe umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Rwamagana kugira ngo ukorerwe isuzuma.

 

 

 

 

UBWANDITSI: UMURINGANEWS.COM


IZINDI NKURU

Leave a Comment