Rwamagana: Abanyeshuri bagaragaje imbogamizi bafite mu kwirinda virusi itera SIDA


Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima “RBC” igaragaza ko ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bwiganje mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24, ku kigero cya 35% ariko nubwo bimeze gutya urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye rwiga ruba mu kigo rutangaza ko rufite imbogamizi mu gukumira no kwirinda ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA.

Iyi mbogamizi ikaba yatangajwe n’abanyeshuri biga banacumbika mu bigo by’amashuri biherereye mu karere ka Rwamagana, aho bagize bati: ” Tugorwa no kwipimisha Virusi itera SIDA kuko nta serivice zo kuyipima ziba ku ishuri, bisaba kujya mu mavuriro rusange, kandi akenshi kujya kwa muganga bisaba kugaragaza indwara runaka ufite, ibi bikaba ari imbogamizi ibangamiye gahunda zo kwirinda kwanduzanya virusi itera SIDA. No mu gihe cy’ibiruhuko gusaba umubyeyi uruhushya rwo  kuyipimisha bitera ipfunwe n’umubyeyi akaba yakumerera nabi agushinja ubusambanyi.”

Umwe mu banyeshuri biga muri Rwamagana yagize ati: “ Usanga ku ishuri dusangira ibikoresho binyuranye harimo n’ibica inzara, ku buryo umwe yakwikomeretse n’undi akaba yaza akifashisha icyo gikoresho bityo tukaba ruranduzanyije cyane ko akenshi tuba tutazi uko duhagaze. Njye nubwo ngeze mu mwaka wa 4 w’amashuri yisumbuye sindipisha virusi itera SIDA, ariko bazanye serivice zidupimira ku ishuri byaba ari byiza kuko byadufasha kumenya uko duhagaze bityo hakabaho kwirinda ntitwanduzanye hagati yacu.”

Undi munyeshuri w’umukobwa wiga muri rimwe mu mashuri yisumbuye riherereye  mu karere ka Rwamagana yagize ati: “Twe umwanya munini utwarwa no kwiga, gufata inzira umuntu akajya ku kigo nderabuzima cyangwa ku bitaro kwipimisha biratugora, ikindi bamwe batinya ko nk’umuganga wagupimye cyangwa abo uhasanze bamenye ko wanduye virusi itera SIDA, babivuga bikaba byakuviramo akato no kugwa mu bwihebe no kunanirwa kwiga bikaziramo. Ariko hagiye hababho iminsi yo kudupimira ku ishuri hakaza abaganga bagira ibanga batavuga amakuru y’umurwayi byaba ari byiza cyane kandi byatanga umusaruro mu gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA by;umwihariko mu banyeshuri.”

Gupima virusi itera SIDA ni ibintu bitegurwa…

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Rwamagana, Dr Nshizirungu Placide atangaza ko gupima virusi itera SIDA ari ibintu bitegurwa kandi bikitonderwa ku buryo aho bapimira haba hateguye mu buryo bufasha abahabwa ibisubizo bigafasha n’uwipimishishije.

Yagize ati: “Gupima virusi itera SIDA bisaba gutegura umuntu ugiye kwipimisha kugira ngo abashe kwakira ibisubizo ari buhabwe rero uburyo abanyeshuri babamo bari ku ishuri biragoye ko iyi serivise ihatangirwa kuko kuba ari mu bandi bishobora kugorana ko yakira igisubizo ahawe.”

RBC iti: ” Gupimira ku mashuri birahenze”

Umuyobozi w’Ishami ryo kurwanya Virus itera Sida mu Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima “RBC”, Dr Basile Ikuzo atangaza ko gupima abanyeshuri Virusi itera SIDA bari ku ishuri ari uburyo buhenze kuko bwasaba amafaranga menshi.

Yagize ati: “ uri iki gihe rero kugira ngo dupime abantu benshi tudakoresheje amafaranga menshi kandi tugere ku kintu cy’ingenzi, tugenda dupima bitewe n’abantu bafite ibyago byo kwandura Virusi itera SIDA kurusha abandi. Nubwo ubwandu bushya bwiganje mu rubyiruko ntibivuze ko abanyeshuri ari bo benshi, kuko dushobora kujya mu kigo cy’abana 1000 ugasanga nta n’umwe wanduye kandi twakoresheje ibipimo byinshi bikaba bipfuye ubusa kuko nta kintu zaba zitweretse.”

Dr Basile Ikuzo yanaboneyeho gukebura ababyeyi abibutsa ko baganiriza abana babo kuri virusi itera SIDA ndetse bakanabafasha kwipimisha bakamenya uko bahagaze.

Ubushakashatsi bwerekanye ko mu karere ka Rwamagana abanduye virusi itera SIDA banafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA ari ibihumbi 9,283, ubwandu bushya bw’abandura virusi itera SIDA bukaba bugeze ku bantu 8 ku bantu ibihumbi 10.

 

 

 

 

 

INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment