Rutahizamu Neymar yavuzwe biratinda


Uyu rutahizamu Neymar Junior wa PSG uri mu mvune yatumye benshi bavuga ku mibanire ye na nyina umubyara nyuma yo gushyira hanze iyi foto amuryamye hejuru mu ntebe.

Bamwe banenze iyi myitwarire y’uyu mukinnyi w’imyaka 27 uryamye hejuru y’umubyeyi we wisaziye bavuga ko uyu ari umuco mubi.

Ababonye iyi foto bibajije niba uru rugwiro rwa Neymar n’umubyeyi we rwemewe muri Brazil mu gihe abandi bavuze amagambo atandukanye kuri Twitter.

Umwe yagize ati Nizere ko Neymar Jr adashaka guca inyuma umukunzi we.”

Neymar Jr akunze guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ibidasanzwe akunze kugaragara ari gukora we na mushiki we ndetse na mama we kuko ubushize yagaragaye amufashe inyuma.

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment