Ruswa iravuza ubuhuha mu gihugu cya Kenya kugeza mu nsengero


Kiliziya gatolika mu gihugu cya Kenya itangaza ko ikibazo cya ruswa cyamaze no kugera mu nsengero zayo, ubuyobozi bwa kiliziya bakaba batangaje ko iki kibazo bagiye kukirwanya bivuye inyuma mu gihe cy’amezi atandatu ari imbere.

Kiliziya Gatorika yo muri kiriya gihugu ikomeza itangaza ko insengero zose zayo ziri mu gihugu zizashyirwamo itsinda rishinzwe kurwanya ruswa ku buryo rizajya ritahura ahavuzwe ruswa hose.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho bamwe mu banyapolitike bo muri iki gihugu, usanga bazana mu nsengero zayo amafaranga y’inkunga nyamara barayabonye mu buryo butemewe.

Twabibutsa ko raporo yasohowe n’umuryango urwanya ruswa n’akarengane ku isi mu 2018, wagaragaje ko Kenya ari iya 144 mu bihugu 175 byakorewemo ubushakashatsi kuri ruswa. Mu 1999 nibwo Kenya yigeze kugira umwanya mwiza kuko yari iya 52.

Inama Nkuru y’Abepisikopi muri Kenya, Kenya Conference of Catholic Bishops (KCCB) yatangaje ko itazemerera insengero gukoreshwa nk’urubuga rwa politike.

Umuyobozi mukuru wa (KCCB), Musenyeri Philip Anyolo yagize ati “Abanyapolitike ntabwo bazemererwa kujya bavugira imbere mu nsengero, ibi kandi niko bizakorwa no mu bikorwa byo hanze y’insengero.”

Bagira bati “Imbwirwaruhamwe z’abanyapolitike ntabwo zizemerwa kandi mu gihe cyo kubwiriza mu nsengero, insengero kandi zihagaritse kongera kwakira inkunga zitangwa n’abanyapolitike, inkunga zo gufasha imishinga y’insengero izajya itangwa biciye mu buryo bwa mobile money cyangwa hakoreshejwe sheke.”

Aba bayobozi muri kiliziya gatolika bagize bati“Turashaka ko hakoreshwa uburyo bwo gutanga inkunga bidaciye mu ntoki kugira ngo bice mu mucyo, tuzajya tuvugira mu ruhame urutonde rw’imishinga ikenewe gufashwa ndetse hanavugwe n’uburyo bizagenzurwa.”

Ikinyamakuru Daily Nation cyavuze ko abayobozi muri kiziliya muri Kenya batangaje ko impano yose itanzwe ikaba irengeje amashilingi ibihumbi 50 ku bayobozi b’amatorero, agomba kuba azwi.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment