Rusizi: Abahohoteye abaturage bari gukurikiranwa


Umuhuzabikorwa w’Urwego rwunganira inzego z’ibanze mu gucunga umutekano “DASSO” mu Murenge wa Gitambi n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Akagari ka Hangabashi mu Karere ka Rusizi bafunzwe nyuma yo gukubita abaturage bashinjwa n’abaturanyi babo kubarogera.

Iki gikorwa cy’urugomo cyabaye ku wa kane w’iki cyumweru tariki 17 Ukwakira 2019, aho abantu batandatu barimo abagabo bane n’abagore bane bafashwe n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’Akagari, bashinjwa kuroga abaturanyi.

Abo bantu ngo bafashwe bitegetswe n’ubuyobozi bw’Akagari nyuma y’amakuru yari amaze igihe atangwa n’abaturanyi babo babashinja uburozi ariko nta gihamya n’imwe babifitiye.

Hari abaturage batatu bikekwa ko bari basanzwe bafitanye amakimbirane babashinjaga ko babarogeye abana. Nyuma yo gufatwa babashyizwe mu ruhame, batangira gukubitwa abantu biganjemo abana bashungereye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitambi, Iyakaremye Jean Pierre, yatangaje ko abo bantu bafashwe ndetse bagakubitwa n’Ubuyobozi bw’Akagari batuyemo bufatanyije na DASSO.

Ati “Hari ibindi nari nazindukiyemo mbimenye njyayo nsanga babaryamishije mu kibuga mbakuramo mbajyana mu cyumba cy’inama turaganira n’imiryango yabo birangira batashye.”

Iyakaremye yavuze ko abo bayobozi bakoze amakosa yo kwihanira abaturage kandi bakabikorera mu ruhame nta kimenyetso na kimwe gihamya ko ari abarozi koko.

Ati “Bitewe n’amakosa yakozwe harimo abantu bafunzwe barimo Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Murenge na Gitifu w’Akagari, bari kuri RIB barimo gukurikiranwa.”

Iyakaremye yavuze ko yakomeje kubikurikirana agasanga ari amakimbirane asanzwe mu miryango kuko harimo umuntu ushinja umukwe we ko amurogera ndetse hari bamwe yaganirije, abasaba ko nabo babiganira mu muryango nyuma bamuhamagara bamubwira ko biyunze.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase yasubije abibazaga kuri ruriya rugomo rwakozwe n’abayobozi ati “Abayobozi bo mu Murenge wa Gitambi mu Karere ka Rusizi ari bo DASSO n’umukozi w’Akagari bahohoteye abaturage ubu bashyikirijwe inzego z’ubutabera. Iperereza ryimbitse rirakomeje!”

@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment