Imiryango irenga 1800 yo mu Murenge wa Burega mu karere ka Rulindo imaze gukurwa mu manegeka, abamaze gutuzwa neza bakaba bavuga ko bishimira ko batagihangayikishwa no gutwarwa n’inkangu bagasaba abagituye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga kwimuka.
Burega ni Umurenge ugizwe n’imisozi miremira kandi ihanamye, mu bihe nk’ibi by’mvura abahoze mu manegeka bavuga ko bahoranaga ubwoba bwo gutwarwa n’inkangu, none aho bagereye kuri site y’imiturire barishimira imibereho myiza bafite.
Site aba baturage batuyeho igizwe n’imidugudu 9, mbere y’uko itunganywa ngo ryari ishyamba ariko kuri ubu hari umuhanda, amashuri, ibitaro, amashanyarazi n’amazi ndetse n’ibikorwaremezo by’ubatswe nyuma ya 2013.
Mu babyishimiye cyane harimo n’abana b’abanyeshuri bagaragaza ko mbere bagituye mu manegeka kwiga kuri bo byari bigoye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Burega, Buroha Rodrigue avuga ko gutunganya iyi site y’imiturire hatarebwe gusa ku batuye mu manegeka k’uko hari n’igice cyagenewe ubuhinzi hifuzwa ko n’abagituye bimuka.
Kugeza ubu imiryango irenga 1200 niyo igituye ahashyira ubuzima mu kaga, ubuyobozi bukaba bushyize imbaraga mu gukangurira abaturage kwimukira muri site yatunganyijwe.
Ni n’ubukangurambaga burimo gukorerwa hirya no hino mu gihugu, busaba abatuye mu manegeka kuyavamo k’uko mu bihe bitandukanye imvura ikunze kubibasira ikabatwara ubuzima.
TUYISHIME Eric