Umugabo w’imyaka 47 y’amavuko, wo mu Mudugudu wa Nyabinyenga, mu kagari ka Kinazi mu murenge wa Kinazi, mu karere ka Ruhango, witwa Ndikumana Cassien wigishaga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyarugenge yasanzwe iwe mu rugo amanitse mu kiziriko cy’ihene yapfuye.
Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Ugushyingo 2022.
Amakuru y’ibanze atangwa n’ubuyobozi avuga ko uwo mwarimu yari amanitse mu mugozi uziritse mu idari ry’inzu.
Umugore we usanzwe ari umwarimu yatashye nimugoroba ageze mu rugo asanga inzu ifunze, ahamagaye abura umwitaba biba ngombwa ko amena ikirahure cy’urugi kugira ngo arebe ko harimo urufunguzo imbere, arusanzemo arafungura asanga umugabo we amanitse mu mugozi yapfuye.
Yahise atabaza abaturanyi n’ubuyobozi bahageza basanga koko Ndikumana Cassien yapfuye, bakeka ko yiyahuye.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yabwiye igihe ko amakuru bahawe n’umugore wa nyakwigendera avuga ko bakundaga kugirana amakimbirane amushinja kumuca inyuma [umugabo ashinja umugore], akavuga ko aziyahura.
Ati “Nta mpamvu iramenyekana yateye urwo rupfu, gusa umugore we (nawe w’umwarimukazi) aravuga ko umugabo we yajyaga avuga ko aziyahura, akongeraho ko umugabo yahoraga ashinja umugore kumuca inyuma akajya mu bandi bagabo. Ibi ntibyari bizwi n’inzego z’ubuyobozi.”
Yakomeje agira ati “Turihanganisha abasigaye kandi dusaba buri muntu wese ufite ikibazo cyo kutumvikana n’undi kujya yihutira kukigeza ku bandi bantu babafasha harimo cyane cyane ubuyobozi, aho gufata icyemezo kigayitse nk’icyo.”
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenacyaha, RIB, rwatangiye iperereza ku rupfu rwa Ndikumana Cassien, umurambo we ukaba wajyanywe ku bitaro gukorerwa isuzuma.
Eric TUYISHIME