Mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye mu cyumweru gishize, Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema Valens yabwiye itangazamakuru ko nta mukozi atoteza kuko nta baruwa bari bakira y’ufite akarengane.
Bakanenga izo mvugo ko zitari zikwiriye ku muyobozi wo kuri uru rwego watowe n’abaturage.
Bakavuga ko iyo ababonyeho ikosa cyangwa ibyo bakoze bitamushimishije byagombye gushyirwa mu nyandiko kugira ngo utabikoze mu buryo Mayor yashakaga abashe kwisobanura akoresheje inyandiko nawe.
Umwe yagize ati “Umukozi wese agira uko ahanwa iyo yakoze ikosa aho gutukwa cyangwa kubwirwa nabi mu magambo.”
Hari abavugaga ko iyo inama yo kuwa mbere ibaye, hari abifuza kuyisiba bitewe no kurambirwa amagambo mabi babwirwa.
Abajijwe kuri ibyo abakozi bamushinja, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko abakozi b’aka Karere batuje kandi bakeye.
Ati “Reka bivugwe n’ushinzwe abakozi ndaza kumwunganira.”
Umuyobozi w’Ishami ry’abakozi n’ubutegetsi Uwamahoro Christine avuga ko nta mukozi wigeze agaragaza ko hari ikibazo yaba yaragize mu kazi ngo “aniyambaze n’inzego”.
Ati “Njye ndahamya mvuga yuko mu bakozi ba Ruhango nta totezwa rihari cyangwa guhungabanywa ku mukozi kuko nta kirego nari nakira.”
Gusa nubwo Mayor Habarurema ahakana ibimuvugwaho, ku munsi ubanziriza ikiganiro n’abanyamakuru, Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yabwiye inzego zo mu Ntara y’Amajyepfo ko afite urutonde rwa bamwe mu bayobozi buka inabi abakozi bakorana, yewe bakababuza amahwemo ku buryo hari n’abirukanwa hadakurikijwe amategeko abandi bagasezera biturutse kuri iryo totezwa.
Cyakora Umuvunyi Mukuru akaba ataragaragaje akarere aka n’aka iryo totezwa rivugwamo, usibye kubivuga muri rusange.
Mu myaka 2 ishize hari umujyanama wa komite nyobozi wabwiye UMUSEKE ko yemeye gutakaza uwo mwanya aho gukomeza gutukwa.