Rubavu: Urubyiruko n’abagabo barasaba amahirwe adasanzwe agenerwa ‘’Indatwa’’


Abenshi mu bagana ‘’indatwa’’ (izina rihabwa indaya) bo mu karere ka Rubavu biganjemo urubyiruko, bashyira mu majwi inzego zinyuranye z’ubuzima kubima amahirwe yo guhabwa imiti ku buntu ibarinda kwandura virusi itera SIDA izwi nka “PrEP”, hakaba hari n’abemeza ko ishobora kuba inyuzwa muri za farumasi kugira ngo yishyurwe.

Uwo twahaye izina rya Rukundo utuye mu karere ka Rubavu, mu murenge wa Gisenyi, atangaza ko uriya muti urinda kwandura virusi itera SIDA badahabwa amahirwe yo kuwubona, akemeza ko mu myaka 10 amaze atangiye gukora imibonano mpuzabitsina n’abagore banyuranye, yagerageje kujya kuwusaba biranga.

Agira ati “Narabigerageje njya kwa muganga kwaka uriya muti biranga, baranyirukana, ndetse hari n’abo twahahuriye bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye bayisaba kugira ngo birinde ibyago byo kwandura virusi itera SIDA, ariko nabo barayimwa.”

Rukundo akomeza atangaza ko afite amakuru ko abishoboye bagura iriya miti ya PrEP muri za farumasi hagati y’amafaranga ibihumbi 20 na 25, bigatuma bibaza niba iyo bimwa kwa muganga ari yo ijyanwa muri Farumasi kandi bumva ko iba yaragenewe gutangirwa Ubuntu.

Undi twahaye izina rya Ndatimana, utuye mu murenge wa Rugerero akaba akorera ubucuruzi mu mujyi wa Rubavu, atangaza ko bibabaje kuba  Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima “RBC” gitangira ubuntu imiti yarinda ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA ariko bakayimana.

Arakaye, yagize ati “Birarababaje kuba RBC itanga imiti ku buntu ariko barangiza bakayiha benewabo gusa cyangwa bakayigurisha muri za farumasi.  Usanga iyo ugeze mu bitaro bya leta bahita bakohereza kuyigura muri farumasi.”

Ndatimana asaba leta ko yabafasha iriya miti bakajya bayihererwa kuri mitiweli ngo cyane cyane mu mujyi wa Rubavu havugwa abafite virusi itera SIDA benshi cyane cyane mu bagore n’abakobwa bicuruza.

Nubwo urubyiruko n’abagabo bagana indatwa batangaza ibi, inzego z’ubuzima n’abashinzwe imibereho myiza mu karere ka Rubavu batangaza ko babashyiriyeho uburyo bworoshye bwo kuba babona byibura udukingirizo kugeza ku rwego rw’umudugu, mu rwego rwo kubarinda kwandura virusi itera Sida.

Ahatari PrEP hari udukingirizo

Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi, CSP Dr. Oreste Tuganeyezu atangaza ko iyi miti “PrEP” ihabwa abafite umwihariko wo kwandura virusi itera SIDA kurusha abandi, muri bo hakaba harimo abantu bakorana uburaya n’abakora imibonano mpuzabitsina ikorewe ahadasanzwe nko mu kanwa no mu kibuno.

Akangurira urubyiruko kutishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, bagakoresha agakingirizo igihe cyose.

Agira ati “Hari gahunda yo kubegereza udukingirizo kugera ku bajyanama b’ubuzima. Gusa twamaze kubona ko hari abitinya, bakanga kujya ku Mujyanama w’Ubuzima kwaka agakingirizo, ariko bagombye kumenya ko abakora kwa muganga n’abajyanama b’ubuzima ari abantu babika ibanga.”

CSP Dr. Tuganeyezu akaba akangurira urubyiruko n’abagabo muri rusange kugana abajyanama b’ubuzima na kiyosike zashyizweho zitanga udukingirizo.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique atangaza ko bashyize imbaraga mu ikwirakwiza ry’udukingirizo bakadushyira hafi yabo nubwo hakiri imbogamizi.

Agira ati “Twashyize imbaraga mu ikwirakwizwa ry’udukingirizo dushyiraho udukiyosike tudutanga hirya no hino hamwe no kudushyira mu Bajyanama b’Ubuzima nubwo hakigaragara urubyiruko rugira ipfunwe n’isoni mu kudufata, ariko ubukangurambaga burakomeje ndetse hanashyizweho ibyumba by’urubyiruko muri buri kigo nderabuzima n’aho bashobora kudufatirayo.”

Uyu muyobozi akomeza atangaza ko banashyize imbaraga mu bukangurambaga bwo kwirinda ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bukorwa kabiri mu mwaka, bugakorwa mu buryo budasanzwe ku masaha adasanzwe harimo n’ay’ijoro ari nako habaho kwipimisha ku bushake.

Mu bushakashatsi bwamuritswe ku mugaragaro ku wa 22 Ukwakira 2019,  bwakozwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda, Gahunda ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo kurwanya SIDA (PEPFAR), Ikigo gishinzwe kugenzura no gukumira indwara cyo muri USA (CDC) n’Umushinga wa Kaminuza ya Columbia ushinzwe kurwanya virusi itera Sida (ICAP),  bwagaragaje ko ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bwiganje mu Mujyi wa Kigali ku gipimo cya 4.3%. Intara y’Uburengerazuba iri kuri 3%, akaba ari naho akarere ka Rubavu gaherereye kandi kakaba kavugwamo urujya n’uruza rw’abantu ruri hejuru ndetse n’uburaya bwinshi. Uburasirazuba n’Amajyepfo biri kuri 2.9%,  mu gihe Amajyaruguru ari kuri 2.2%, bivuze ko mu mijyi buri ku gipimo cya 4.8% naho mu byaro kuri 2.5%.

 

 

 

 

 

INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment