Rubavu: Imvura yangije byinshi


Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Kanama 2021, mu murenge wa Busasamana, akagari ka Gacurabwenge, haguye imvura n’urubura rwinshi, hangirika buinshi birimo hegitari zirindwi  z’imirima y’ibirayi n’inzu zigera kuri 47 zirangirika.

Abaturage bavuga ko byatewe n’umuhanda wakozwe nabi ntihitabwaho gushakira inzira amazi.

Gato Albert ufite inzu yangijwe n’amazi avuga ko byose byatewe n’umuhanda wakozwe nabi.

Ati “Muri iyi minsi ino aha harimo kugwa imvura idasanzwe, ejo rero yaraguye inyangiriza ibintu birimo umuti w’ibirayi, imbuto, ibishyimbo n’amakara. Mbona biterwa n’umuhanda wakozwe nabi ntibategura inzira y’amazi bagombaga kudushyiriraho ikiraro kimanura amazi badufashe barebe uko bagishyiraho kuko uko bimeze ubu bizaduteza ibiza bikomeye.’’

Nyirahabimana Rose, yavuze ko yatewe ibihombo kubera imirima ye yangiritse asaba ubuyobozi kuvugurura umuhanda kuko wubatswe nabi.

Ati “Imvura yaraguye itembana ibirayi byanjye byanteje igihombo nari narashyizemo ifumbire ku buryo nari niteguye kubanamo toni enye none ibirayi nateye byangiritse byose. Nta cyizere kandi ni ho nashakishirizaga ubuzima, badufashe uyu muhanda bawushyireho inzira y’amazi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Nsabimana Mvano Etienne, yavuze ko yavuganye n’Akarere ngo harebwe uko amazi asenyera abaturage yayoborwa mu buryo bwiza.

Ati “Imvura yari nyinshi yangije hegitari zirindwi z’ibirayi. Hari inzu zangiritse kubera amazi yinjiyemo, hari n’izatobotse amabati bitewe n’urubura n’umuhanda ujya ku mupaka wa kabuhanga wangiritse. Twavuganye n’Akarere kugira ngo bakore inyigo y’ibiraro harebwa uko umuvuduko w’amazi wagabanuka.’’

Yakomeje avuga ko abahuye n’ibiza bagiye guhabwa ibiribwa ndetse n’ibikoresho by’isuku mu kubafasha muri ibi bihe barimo.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment