RDF yashenguwe n’urupfu rw’umusirikare w’u Rwanda


Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko bwashenguwe n’urupfu rw’umusirikare w’u Rwanda waguye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique “MINUSCA”.

Urupfu rw’uwo musirikare w’u Rwanda rwatangajwe nyuma y’igitero cyagabwe ku ngabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, bikozwe n’ihuriro ry’inyeshyamba, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mutarama 2020.

Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda yatangaje ko RDF yihanganishije ibikuye ku mutima, umuryango wa nyakwigendera waguye mu butumwa bw’amahoro.

Minisiteri y’ingabo yashimangiye ko Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro  zitazacika intege mu gucunga umutekano no kurinda abasivili nk’uko biri mu nshingano za MINUSCA , n’ahandi hose izo ngabo zuzuzamo inshingano zo kubungabunga amahoro ku Isi.

Ubuyobozi bwa MINUSCA bwamaganye ibyo bitero byagabwe ku ngabo ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, bikozwe n’inyeshyamba zihurije hamwe ari zo Anti-Balaka, UPC, 3R na MPC zifatanyije n’abanyepolitiki bazishyigikiye barimo na François Bozizé wigeze kuyobora icyo Gihugu.

MINUSCA yashimangiye ko Ingabo ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri rusange zitazacibwa intege n’ibyo bitero by’inyeshyamba ngo zitezuke ku nshingano nyamukuru zo kurinda abasivili.

Ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment