RDC: OMS yemeje ko Ebola irikuhacika ariko isaba abaturage kutirara


Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryemeje ko indwara ya Ebola imaze gufungirwa mu gace gato cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nubwo nta kwirara kuko ishobora kwibasira ahandi.

Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri OMS, Dr Michael Ryan, yabwiye abanyamakuru i Genève ko imbaraga zashyizwe mu bikorwa byo kurwanya Ebola muri aka karere bikomeje gutanga umusaruro.

Yagize ati “Ntabwo umuntu yavuga ko iki cyorezo cyarangiye, ntabwo ari byo. Biragoye kuvuga aho kizongera kugaragara, ariko tumaze gukumakumira virusi yayo mu gace gato cyane, ubu igisigaye ni uko tugomba kwica iyi virusi.”

Mu mezi 14 iki cyorezo kimaze cyongeye kugaragara muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kimaze guhitana abantu bagera ku 2100 barimo abantu 160 bakora muri serivisi z’ubuzima. Abantu barenga 1000 kandi babashije gukira iyi ndwara ndetse basubira mu ngo zabo, nk’uko OMS yabitangaje mu cyumweru gishize.

Nibura muri Mata, OMS yakiraga imibare y’abantu baketsweho iyo ndwara bagera ku 130 ku munsi, mu gihe mu cyumweru gishize hamenyekanye 20.

Dr Ryan yakomeje ati “Byafashe umwanya kugira ngo haterwe intambwe ikomeye, ntabwo ari ibintu byikoze nk’ubufindo … byakozwe n’umuhate w’abantu bakomezaga kwiga uburyo bwo kwicunga, gukorana n’abaturage n’uburyo kugeza inkingo ku baturage benshi.”

Ubu ngo virusi ya Ebola isigaye mu bice n’ubundi yari irimo muri Kanama umwaka ushize. Ni ibice bigoye kugerwamo, aho usanga bigikorerwamo n’imitwe yitwaje intwaro ituma kuhageza ubuvuzi bigorana, byiyongereye ku buryo bw’ingendo bugoye, ku buryo kuhagera byasaba nk’amasaha atanu ugenda na moto.

Gusa Dr Ryan yavuze ko Guverinoma ikomeje kuganira n’imitwe y’inyeshyamba za Mai Mai iri hagati ya 20 na 30, kugira ngo ishyire intwaro hasi.

Uduce tugifite ibibazo ngo ni utwa Mambasa, Komanda, Beni, Mandima, duherereye hagati ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.

@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment