RDC: M23 irashyize ivuye ku izima


Nyuma yo kwihagararaho ndetse no gutangaza ko badateze gusubira inyuma bakava mu duce tunyuranye bafashe, umutwe wa M23 wavuye ku izima utangaza ko witeguye guhagarika imirwano ndetse ukanava mu duce wari umaze kwigarurira, nk’uko wabisabwe mu nama iheruka kubera i Luanda muri Angola.

M23 kandi igaragaje ubu bushake mu gihe kuri uyu wa Kabiri i Nairobi muri Kenya hasojwe ibiganiro byari bihuje leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro, yashimangiye ko yiteguye kuyoboka inzira yo gushyira itwaro hasi.

M23 yasohoye itangazo, kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Ukuboza 2022, nyuma yo gushyirwaho igitutu bitewe n’imirwano yabereye i Kishishe kuwa 29 Ugushyingo, hakabamo ubwicanyi ukomeje gushijwa na Leta ya Congo, bwatumye inatangaza icyunamo cy’iminsi itatu mu gihugu.

Ni imirwano Minisitiri ushinzwe inganda muri RDC, Julien Paluku wanabaye Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, yavuze ko hapfiriyemo abantu bagera muri 300.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa Politiki wa M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ishingiye ku nama yahuje abakuru b’ibihugu by’akarere ku wa 23 Ugushyingo 2022, uyu mutwe wemeye gukomeza guhagarika imirwano.

Wakomeje uti “Bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’iyo myanzuro, M23 yemeye guhagarika imirwano no gusubira inyuma, nubwo itari ihagarariwe muri iyo nama. M23 ishyigikiye gahunda y’akarere igamije kuzana amahoro arambye muri RDC.”

“Umutwe wa M23 urasaba inama n’Ingabo z’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba na Komisiyo y’ubugenzuzi, haganirwa uko byashyirwa mu bikorwa, ndetse wongeye gusaba inama n’umuhuza mu biganiro by’abanye-Congo n’umufasha mu biganiro byo gushakira amahoro uburasirazuba bwa Congo, ku bibazo biwuhangayikishije.”

Uyu mutwe washimangiye ko witeguye kuganira na Guverinoma ya Congo, mu buryo bugamije gukemura burundu ibibazo byakomeje guteza umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu.

Nyuma y’imirwano yabereye i Kishishe, M23 yavuze ko hapfuye abantu umunani kandi nabo bazize “amasasu yabafashe atari bo agambiriye”, inatagaza amazina yabo.

Muri ako gace, uyu mutwe wavuze ko wahanganye bikomeye n’ihuriro ry’imitwe irimo na FDLR.

Ibi byose birimo kuba mu gihe Leta ya Congo yakomeje kwerura ko idateze kuganira na M23 mu gihe cyose itarasubira inyuma ngo ive mu duce imaze gufata.

Inama ya Luanda yari yemeje ko abarwanyi ba M23 bava mu duce bafashe bagasubira mu birindiro byabo bya mbere mu gace ka Sabyinyo ku ruhande rwa RDC, maze hagashyirwaho agace zitagomba kurenga bigizwemo uruhare n’ingabo za EAC n’iza MONUSCO.

Ni icyemezo ariko M23 yabanje kwamagana, itangaza ko idashobora kujya mu birunga, ko izaguma mu birindiro by’uduce yafashe.

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA TUYISHIME Eric

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment