RDC: I Goma abaturage bigabije ibiro bya MONUSCO


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 25 Nyakanga 2022, abanye- Congo  bazindukiye mu mihanda yo mu Mujyi wa Goma barayifunga bakoresheje amabuye n’imbaho ndetse bigabiza ibiro by’ Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura Amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo “MONUSCO”  basahura ibikoresho bitandukanye banatwika imodoka z’uyu muryango bawusaba kubavira mu gihugu.

Iyi myigaragambyo ikomeye yateguwe n’urubyiruko rwo mu ishyaka riri ku butegetsi (UDPS) ije yunganira iyari yatangijwe n’abagore bari bamaze iminsi mu marembo y’ibiro bya MONUSCO basaba ko izi ngabo zava mu gihugu kuko ntacyo zimariye abaturage ba Congo ndetse zidashoboye no guhangana n’umutwe wa M23.

Inshingano nyamukuru ingabo za MONUSCO zari zifite ni izo kurwanya imitwe yitwaje intwaro yigaruriye uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu myaka irenga 20 ishize aho kugira ngo iyo mitwe igabanuke ahubwo irushaho kwiyongera ndetse abaturage benshi b’abasivile bakomeje kugwa mu bitero bigizwemo uruhare na yo.

Abanye-Congo bashinja MONUSCO ko ikora mu nyungu z’ibihugu byo mu mahanga aho gushyira mu bikorwa inshingano zayo.

Polisi ya Congo yahagobotse igerageza gutatanya abigaragambya ikoresheje imyuka iryana mu maso mu duce twa Majengo, Mutinga-Katoyi, Kituku, Katindo, Ndosho, Quartier Office na Virunga.

Umuyobozi w’Umujyi wa Goma, Commissaire Supérieur de la police, Kabeya François Makosa, yari yatangaje kuri iki Cyumweru ko imyigaragambyo itemewe ibujijwe anahamagarira inzego zishinzwe umutekano kuyiburizamo.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya abinyujije kuri Twitter, yamaganye ibikorwa ibyo ari byo byose byibasira abantu cyangwa ibiro bya Monusco avuga ko ababigizemo uruhare bagomba gukurikiranwa kandi bagahanwa by’intangarugero.

Hari hashize igihe gito abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagaragaje ko batiyumva muri MONUSCO.

Perezida wa Sena, Modeste Bahati Lukwebo, yumvikanye avuga ko zikwiriye kuzinga utwangushye zikava mu gihugu, ubwo yaganiraga na bamwe mu banyamuryango b’Ishyaka rye rya AFDC ku wa 15 Nyakanga 2022 i Goma. Iryo shyaka ni rimwe mu agize ihuriro rya Félix Tshisekedi.

Yagize ati “Monusco igomba kuzinga ibyayo ikagenda.”

Uwahoze ari Perezida Joseph Kabila nawe yakundaga gushinja ingabo za MONUSCO ko ntacyo zikora mu kurandura ibibazo by’umutekano muke biri mu gihugu.

Ku wa 18 Nyakanga MONUSCO na yo yoherereje ibaruwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula ivuga ko ifite impungenge iterwa n’imvugo z’urwango zikwirakwizwa n’abayobozi muri Leta cyangwa mu nzego zikomeye z’igihugu hamwe n’abandi banyepolitiki.

Kuva Loni yatangira ubutumwa bwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo mu myaka ya 1999, nta musaruro iragaragaza w’ibikorwa byayo.

Buri mwaka MONUSCO itangwaho ingengo y’imari ya miliyari imwe y’amadolari ya Amerika. Ni bwo butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye buhenda kurusha ubundi ku isi.

Mu 2015 byavugwaga ko yari ifite abasirikare 19.815. Mu nama y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro, yabaye mu Ukuboza umwaka ushize wa 2022, uyu mubare waragabanyijwe ugezwa ku basirikare 14.000.

 

 

Eric TUYISHIME


IZINDI NKURU

Leave a Comment