Polisi ya Dubai yataye muri yombi uwigize umusabirizi kandi ari umuherwe

Polisi ya Dubai yataye muri yombi umusabirizi wari wigize nk’umuntu wacitse akaguru yahishe amafaranga yo muri iki gihugu angana n’ibihumbi 300, ni ukuvuga arenga miliyo 89 z’amanyarwanda yayahishe mu nsimburangingo itari iy’ukuri.

Uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa kane w’icyumweru gishize na Polisi ya Dubai bivugwa ko ari umuco umaze gusakara mu banyamahanga bajya muri iki Gihugu.

Ikinyamakuru Gulf News kivuga ko uyu mugabo winjiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu afite viza yo gusura, yafatiwe aho yasabiraga imfashanyo hafi y’imisigiti ndetse no mu duce dutuwemo n’abantu benshi, ahita yoherezwa mu bushinjacyaha bwa Dubai.

Ku wa Kane, Polisi ya Dubai yihanangirije abaturage kudashukwa n’abasabirizi bakoresha amayeri atandukanye yo kubatera impuhwe.

Mu yindi mijyi, abapolisi bafashe abasabiriza batatu umwe bamufatanye asaga miliyoni 21, undi afatanwa arenga gato miliyoni 13, mu gihe undi na we bamusanganye akabakaba miliyoni 14.

Polisi kandi yahamagawe n’umugore wo muri Asia winjiye muri iki gihugu akoresheje viza y’ukwezi kumwe, avuga ko yibwe asaga miliyoni 30 z’amanyarwanda.

Nk’uko ikinyamakuru Gulf News kibitangaza, iperereza ryerekanye ko uyu mugore yakiriye aya mafaranga asabiriza,

Burigadiye Jenerali Saeed Suhail Al Ayali, Umuyobozi wungirije w’ishami rusange rishinzwe kurwanya ubugizi bwa nabi, mu kiganiro n’abanyamakuru ku cyicaro gikuru cya polisi cya Dubai, yavuze ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abanyamahanga bo muri UAE barimo kwishora mu gusabiriza ngo babeho.

Ati “Abasabirizi bagera kuri 90 ku ijana bafashwe ni abashyitsi kandi baza muri Ramadhan kugira ngo babone amafaranga yoroshye kuko bazi ko UAE ari igihugu gikize kandi abantu hano bahora bifuza gufasha. Dufite itsinda ry’abapolisi bashinzwe guhashya abasabiriza.”

Al Ayali, yashimangiye ko gusabiriza ari ibintu birwanya umuco w’iterambere bikamunga sosiyete kandi ubusanzwe bizamuka mu kwezi gutagatifu kwa Ramadhan.

Yasabye abantu kudashukwa n’abasabirizi kuko gusabiriza bishobora gukurura ibindi byaha nko kwiba no gukoresha abana, abasaza ndetse n’abiyemeje gushaka amafaranga mu buryo butemewe.

Ati “Abasabirizi benshi ni abariganya, baza muri Ramazani kuri viza yo gusura bakaza kuzenguruka imisigiti. Ntimukabagirire impuhwe, ahubwo muge mutanga ubufasha bwanyu cyangwa amafaranga mu miryango y’abagiraneza mu gihugu.”

Abaturage kandi baburiwe kwirinda gusabiriza ku mbuga nkoranyambaga. Ati: “Abantu bagomba kwitonda igihe bakiriye ubutumwa cyangwa inyandiko ku mbuga nkoranyambaga zerekeye abakene bakeneye ubufasha kuko ibyinshi atari ukuri.”

Mu rwego rwo kurwanya gusabiriza muri Ramazani, abapolisi bagabanyijwe mu mijyi no mu turere dutandukanye hashingiwe ku hazwiho kugira abasabirizi benshi. yataye muri yombi umusabirizi wari wigize nk’umuntu wacitse akaguru yahishe amafaranga yo muri iki gihugu angana n’ibihumbi 300, ni ukuvuga arenga miliyo 89 z’amanyarwanda yayahishe mu nsimburangingo ya ruhurika.

Ikinyamakuru Gulf News kivuga ko uyu mugabo winjiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu afite viza yo gusura, yafatiwe aho yasabiraga imfashanyo hafi y’imisigiti ndetse no mu duce dutuwemo n’abantu benshi, ahita yoherezwa mu bushinjacyaha bwa Dubai.

Kuwa Kane, Polisi ya Dubai yihanangirije abaturage kudashukwa n’abasabirizi bakoresha amayeri atandukanye yo kubatera impuhwe.

Mu yindi mijyi, abapolisi bafashe abasabiriza batatu umwe bamufatanye asaga miliyoni 21, undi afatanwa arenga gato miliyoni 13, mu gihe undi na we bamusanganye akabakaba miliyoni 14.

Polisi kandi yahamagawe n’umugore wo muri Asia winjiye muri iki gihugu akoresheje viza y’ukwezi kumwe, avuga ko yibwe asaga miliyoni 30 z’amanyarwanda.

Nk’uko ikinyamakuru Gulf News kibitangaza, iperereza ryerekanye ko uyu mugore yakiriye aya mafaranga asabiriza,

Burigadiye Jenerali Saeed Suhail Al Ayali, Umuyobozi wungirije w’ishami rusange rishinzwe kurwanya ubugizi bwa nabi, mu kiganiro n’abanyamakuru ku cyicaro gikuru cya polisi cya Dubai, yavuze ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abanyamahanga bo muri UAE barimo kwishora mu gusabiriza ngo babeho.

Ati “Abasabirizi bagera kuri 90 ku ijana bafashwe ni abashyitsi kandi baza muri Ramadhan kugira ngo babone amafaranga yoroshye kuko bazi ko UAE ari igihugu gikize kandi abantu hano bahora bifuza gufasha. Dufite itsinda ry’abapolisi bashinzwe guhashya abasabiriza.”

Al Ayali, yashimangiye ko gusabiriza ari ibintu birwanya umuco w’iterambere bikamunga sosiyete kandi ubusanzwe bizamuka mu kwezi gutagatifu kwa Ramadhan.

Yasabye abantu kudashukwa n’abasabirizi kuko gusabiriza bishobora gukurura ibindi byaha nko kwiba no gukoresha abana, abasaza ndetse n’abiyemeje gushaka amafaranga mu buryo butemewe.

Ati “Abasabirizi benshi ni abariganya, baza muri Ramazani kuri viza yo gusura bakaza kuzenguruka imisigiti. Ntimukabagirire impuhwe, ahubwo muge mutanga ubufasha bwanyu cyangwa amafaranga mu miryango y’abagiraneza mu gihugu.”

Abaturage kandi baburiwe kwirinda gusabiriza ku mbuga nkoranyambaga. Ati: “Abantu bagomba kwitonda igihe bakiriye ubutumwa cyangwa inyandiko ku mbuga nkoranyambaga zerekeye abakene bakeneye ubufasha kuko ibyinshi atari ukuri.”

Mu rwego rwo kurwanya gusabiriza muri Ramazani, abapolisi bagabanyijwe mu mijyi no mu turere dutandukanye hashingiwe ku hazwiho kugira abasabirizi benshi.

Source: Ikinyamakuru Gulf News

IZINDI NKURU

Leave a Comment