Perezida Museveni yashyize ukuri hanze nyuma y’ibihano Uganda yafatiwe


Perezida wa USA Joe Biden yavuze ko Uganda hamwe na Niger, Gabon na Centrafrique bizakurwa muri gahunda izwi nka “AGOA”ituma ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara byujuje ibisabwa bigeza ibucuruzwa byabyo birenga 1,800 ku isoko ryo muri Amerika nta misoro bitanze, biturutse ku kutubahiriza  uburenganzira bwa muntu bwemewe ku rwego mpuzamahanga, Nyamara Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yerekanye ko nta mpungenge bibate

Mu cyumweru Perezida Museveni yanenze Amerika, avuga ko “biha agaciro gakabije” ndetse ko “batekereza mu buryo butari bwo ko ibihugu byo muri Afurika bidashobora gutera imbere bitabonye ubufasha bwabo”.

Museveni yongeyeho ati: “Ku birebana na Uganda, dufite ubushobozi bwo kugera ku iterambere no ku ntego z’impinduka, n’iyo bamwe mu bafatanyabikorwa batadushyigikira.”

Amerika ni yo ya vuba aha igize icyo ikora kuri Uganda, nyuma yuko muri Gicurasi (5) uyu mwaka Uganda yemeje itegeko ryateje impaka rirwanya abatinganyi, ririmo n’ingingo iteganya igihano cy’urupfu ku bikorwa bimwe by’abakora imibonano b’igitsina kimwe.

Iryo tegeko ryatumye Banki y’Isi ihagarika inguzanyo nshya kuri Uganda, ariko Museveni yatsimbaraye ku cyemezo cye, ashinja Banki y’Isi guhatira igihugu cye guhindura itegeko. Yavuze ko Uganda ishobora gutera imbere itanabonye ubufasha bw’iyo banki.

Ariko Museveni yashimye leta y’Amerika ku kugumishaho inkunga ijyanye n’imiti yo kugabanya ubukana bwa virusi ya HIV (VIH) itera SIDA, ariko yongeraho ko leta ye ifite indi gahunda y’uburyo bwo kwifashisha ngo ibone iyo miti mu gihe abaterankunga b’abanyamahanga baba bahagaritse iyo nkunga.

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment