Perezida Kagame mu nama yiga ku iterambere ry’Afurika


Perezida Kagame yitabiriye inama ya karindwi isanzwe ihuza Afurika n’u Buyapani, yatangiye tariki 28 ikazasozwa ejo tariki 30 Kanama 2019, akaba yagejeje ikiganiro ku bayitabiriye ubwo yafungurwaga, akaba ari ni umwanya mwiza wo gushaka uko ishoramari n’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Buyapani bwanozwa.

U Buyapani ni umuterankunga ukomeye w’u Rwanda, aho kuva mu mwaka wa 2008 kugeza mu mwaka wa 2017, bwateye inkunga u Rwanda igera kuri miliyoni 350 z’amadolari binyuze mu Kigega cyabwo gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga “JICA”.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida w’Ikigega cy’u Buyapani gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga “JICA”

Perezida Kagame akaba yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shinzo Abe, Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa na Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe.

Iyi nama yitabiriwe na Perezida Kagame yatangiye bwa mbere mu mwaka w’1993, kuri iyi nshuro iriga ku kwihutisha iterambere rya Afurika binyuze mu kubaka ubushobozi bw’abaturage, ikoranabuhanga no guhanga udushya, ikaba yariswe, “Tokyo International Conference on African Development (TICAD)”.

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment