Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021, Perezida Kagame Paul yakira Tshisekedi ku mupaka wa “La Corniche”. Bombi baraza gusura Umujyi wa Rubavu bareba ingaruka z’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.
Ku wa Gatandatu, Perezida Kagame nawe azasura mugenzi we i Goma, azenguruke muri uyu mujyi areba ibikorwa remezo byangijwe n’iki kirunga mbere y’uko bagirana ibiganiro.
Intumwa z’ibihugu byombi byitezwe ko zizashyira umukono ku masezerano agamije gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu.
Perezida Tshisekedi yaherukaga mu Rwanda ku wa 21 Gashyantare 2020 ubwo yitabiraga Inama y’ubuhuza yari irimo na mugenzi we wa Angola ku kibazo cy’u Rwanda na Uganda. Ni bwo bwa mbere abakuru b’ibihugu byombi bagiye guhurira ku mupaka y’ibihugu byabo.
Ku rundi ruhande, hateganyijwe ikiganiro n’abanyamakuru kizasoza ibi bikorwa by’abakuru b’ibihugu byombi. Kizaba ku wa Gatandatu.
Uru ruzinduko rubaye nyuma y’aho mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 2021 ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka nyuma y’uko cyaherukaga mu 2002.
Mu byangijwe n’iki kirunga ku ruhande rw’u Rwanda harimo inzu zirenga 267 zasenyutse kubera umutingito, izindi 859 zirangirika.
Uretse inzu z’abaturage, umuhanda wa kaburimbo ugana ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo warangiritse, umusigiti n’ibigo by’amashuri na byo birangirika n’ibindi.
Ikindi ni uko hegitari eshatu zakorerwagaho imirimo y’ubuhinzi mu Karere ka Rubavu gahana imbibi na RDC zangiritse bikomeye.
NIYONZIMA THEOGENE