Amakuru asa nk’ayari yagizwe ibanga, yatangajwe na TMZ ko umuraperi P-Diddy umaze amezi 4 afungiye muri gereza ya Brooklyn, yajyanywe mu bitaro by’igitaraganya mu Mujyi wa New York nyuma yo kugira ikibazo cy’ivi.
Iki kinyamakuru kivuga ko ibi byabaye kuwa 30 Mutarama 2025, gusa ntabwo P-Diddy yaraye mu bitaro, yasubijwe muri gereza.
Ntabwo abanyamategeko ba P-Diddy, bigeze bifuza kugira icyo bavuga ku burwayi bwe, ariko abaganga batangaje ko ikibazo Diddy yagize gishingiye ku mvune ya kera yongeye kubyuka.
P-Diddy ategereje kuburana muri Gicurasi 2025, nyuma y’uko urukiko rwanze ingwate inshuro 3 ya miliyoni 50$ yari yatanze ageze aho yemera kuva izima ntiyongera gutanga ubusabe bwe.
P-Diddy akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha izina rye agashora abantu mu busambanyi nyuma yo kubatera ubwoba, gusahura no gucuruza abantu mu bikorwa by’ubusambanyi.
INKURU YA TETA Sandra