Nyuma yo kurokora umwana ibiza akomeje gushimirwa


BUNANI Jean Claude wagaragaye mu mashusho ku mbuga nkoranyambaga ari gutabara umwana w’imyaka 6 witwa Gitego Jackson wari waheze muri ruhururura ya Nyabugogo agiye gutwarwa n’amazi kuwa mbere w’iki cyumweru ubwo hagwaga imvura nyinshi yatwaye ubuzima bw’abatari bake, yakiriwe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Madamu Kayisime Nzaramba mu biro bye, ku gicamunsi cy’ejo hashize tariki 6 Gashyantare 2020.  

Moyer Kayisime yakiriye Bunani hamwe n’umwana yarokoye ibiza

Nk’uko byatangajwe n’urubuga rwa Twitter rw’Akarere ka Nyarugenge, Meya Kayisime yashimiye Bunani amugenera n’impano kuri iki gikorwa cy’ubutwari yakoze cyo kurokora Gitego wari ugiye gutwarwa n’amazi y’imvura muri ruhurura ndetse anamwizeza ko ubuyobozi bugiye kumufasha kubona imirimo yakora agakomeza kwiteza imbere.

Uyu mugabo wakoze igikorwa cyo kurokora umwana ibiza, Bunani  Jean Claude afite imyaka 26, yavukiye mu Karere ka Huye, mu ntara y’Amajyepfo, kuri ubu atuye mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, akaba ari naho umugore we n’umwana baba.

Mu buzima busanzwe Bunani yari asanzwe akora ubukarani muri Nyabugogo, akaba yatangaje ko yashimishijwe n’igikorwa cyakozwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, nawe akaba yijeje uyu muyobozi kuzakora neza akazi bamushakiye.

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment