Nyuma yo kunganyiriza iwabo, Haribazwa ibizaba ku mavubi U 23 mu mukino wo kwishyura


Umukino wakiniwe kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2018, wahuje ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi y’Abatarengeje imyaka 23 n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo “Les Léopards”, warangiye amakipe yombi nta n’imwe ishoboye kureba mu izamu ry’indi, uyu ukaba wari umukino ubanza wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera mu Misiri mu Ugushyingo mu mwaka wa 2019.

Amavubi U 23

Iminota ya mbere y’igice cya mbere yaranzwe no gusatira gukomeye kw’abakinnyi ba RDC, bakiniraga imbere y’umubare munini w’abafana babo nyamara bari mu mahanga, ndetse  babonye amahirwe menshi yabazwe ariko ntibahirwa kubona igitego.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa bituma abatoza bombi bakora impinduka; ku ruhande rw’u Rwanda hinjira Samuel Guelette, Patrick Mugisha na Biramahire Abeddy ngo bongere imbaraga mu busatirizi.

Abakinnyi b’ikipe ya RDC U 23

Byabyaye umusaruro kuko abakinnyi b’Amavubi batangiye gukina basatira izamu ryari ririnzwe na Jackson Lunanga. Amavubi yashoboraga gufungura amazamu ku munota wa 67 ku gitego Savio Nshuti yatsinze ahawe umupira na bazina we Nshuti Innocent, ariko umusifuzi ukomoka muri Cote d’Ivoire yemeza ko habayeho kurarira.

Uyu musifuzi kandi yahakanye igitego cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, cyatsinzwe na rutahizamu Kayemba Edo wagiye mu kibuga asimbuye ariko yabanje kugongana na Aimable Nsabimana, yemeza ko igitego cyinjiye habanje kubaho ikosa.

Iminota ya nyuma y’umukino Amavubi yakinaga yirwanaho ariko ntiyinjizwa igitego kuko umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0

Umukino wo kwishyura uzabera i Kinshasa tariki 20 Ugushyingo 2018. Ikipe izakomeza izabona itike yo guhangana na Maroc mbere yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera mu Misiri mu Ugushyingo 2019.

 

IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment